Rulindo: Muri Police Week bakomeje gukangurira abantu kureka ibiyobyabwenge

Muri iki cyumweru cya Polisi, mu karere ka Rulindo hakomeje ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubungabunga umutekano w’abantu. Tariki 13/06/2013, mu murenge wa Rukozo habereye ibiganiro ku kumvisha urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge no kubashishikariza kutabikoresha.

Muri ibi biganiro byitabiriwe n’abanyeshuri, abaturage ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri uyu murenge, abatanze ibiganiro bose bagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge ku rubyiruko no mu bantu bakuze.

Mu biganiro byatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Gilbert Ruhorahoza, yasabye urubyiruko rwari aho urwinshi rwari abanyeshuri, ko rugomba kwitandukanya n’ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose.

Yababwiye ko u Rwanda ari bo rutezeho amaso, bityo ngo nta cyo barugezaho mu gihe baba barayobye ubwenge.

Hamenwe Kanyanga litiro 300, African Gin udupaki 120, na Chief Waragi udupaki 150.
Hamenwe Kanyanga litiro 300, African Gin udupaki 120, na Chief Waragi udupaki 150.

Yagize ati “Rubyiruko ni mwe Rwanda rw’ejo ubwo twe tuzaba tumaze gusaza ni mwe muzakorera igihugu cyanyu. Ariko ibyo byiza ntimwabigeraho mu gihe mwasajijwe n’ibiyobyabwenge, murasabwa kwitandukanya n’ikitwa ikiyobyabwenge icyo ari cyose.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yakomeje asaba urubyiruko rwari aho ko rugomba gutanga amakuru nyayo kandi ku gihe ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko unywa ibiyobyabwenge, ubicuruza, ubikwirakwiza mu bandi kimwe n’uwaba akekwa ngo bakwiye kumuvuga ubundi Polisi igakora akazi kayo.

Abana kandi bagaragaje ingaruka bakunze kubona mu miryango imwe n’imwe ikunze kunywa za kanyanga, aho bavuze ko bitera amakimbirane mu miryango, ndetse ngo abana bamwe iyo bibananiye kubyihanganira bibera mu mihanda bakinywera urumogi.

Abanyeshuri barasabwa gutanga amakuru ku biyobyabwenge.
Abanyeshuri barasabwa gutanga amakuru ku biyobyabwenge.

Urubyiruko ngo rusanga ari rwo rubihuriramo n’ingaruka zikomeye kurusha abakuze, ngo kuko usanga bibicira icyizere mu miryango, aho babona ko ababyeyi babo ntacyo bazabamarira mu gihe amafranga bakagize icyo bayakoresha bayamarira muri ibyo biyobyabwenge.

Ibi ngo urubyiruko rusanga bikwiye gufatirwa ingamba zikomeye n’inzego z’ubuyobozi zishyiraho ibihano bitajenjetse mu rwego kubaka umuryango nyarwanda uzira ibiyobyabwenge.

Ibiyobyabwenge byatwikiwe i Rukozo ni Kanyanga litiro 300, African Gin udupaki 120, na Chief Waragi udupaki 150.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo koko ibiyobyabwenge bimeze nabi, ubu koko turagana hehe , abana bacu sinzi uko bazabaho , na aha masengesho

jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka