Rulindo: Abayobozi babiri b’ibigo by’amashuri batawe muri yombi

Abayobozi babiri b’ibigo by’amashuri harimo uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri(GS Kiruri) n’uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Rukozo(GS Rukozo) byombi biherereye mu Karere ka Rulindo, batawe muri yombi.

Ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, muri GS Kiruri, ikigo cy’amashuri giherereye mu Murenge wa Base, byamenyekanye ko hibwe mudasobwa nyuma yo gusanga urugi rw’icyumba cyigishirizwamo abanyeshuri (smart class) ari na cyo zabagamo rwishwe, izo mudasobwa bazibye.

Mu kunanirwa gusobanura uko byagenze kugira ngo zibwe, Umuyobozi w’Ikigo hamwe n’umwungirije ndetse n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga hamwe n’umuzamu, bahise batabwa muri yombi.

Ni mu gihe Umuyobozi wa GS Rukozo, ishuri riherereye mu Murenge wa Rukozo we yafatiwe mu iduka ry’umucuruzi, ryatahuwemo amajerekani icyenda yuzuye Litiro 180 z’amavuta yo guteka amafunguro y’abanyeshuri bo kuri icyo kigo yari yaburiwe irengero, bigakekwa ko yaba yaragize uruhare kugira ngo ayo majerekani asohoke mu kigo, na we ahita atabwa muri yombi.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, ati: “Abo bose bahise bafatwa bashyikirizwa RIB Station ya Bushoki, kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane niba hari aho baba bahuriye n’ubwo bujura, bwaba ubwa mudasobwa ndetse n’ubw’amavuta”.

SP Mwiseneza yibukije abayobora ibigo by’amashuri n’abakozi babyo muri rusange kuzirikana ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibyo Leta iba yageneye ibigo by’amashuri kuko biri mu by’ibanze bifasha mu kunoza imyigire y’abana.

Ati: “Leta iba yashoye amafaranga menshi cyane mu bintu bitandukanye ngo imyigire y’abana b’Abanyarwanda igende neza. Abayobora ibigo yewe n’Abarezi ntibakwiye kugira aho bahurira no kubyangiza cyangwa ngo babyikubire. Nakwibutsa n’ababifite mu migambi cyangwa uwabitekereza wese, ko bitabahira kuko nta hantu bacikira inzego z’umutekano. Ziteguye gufata umuntu wese byagaragara ko yabikoze akabiryozwa. Inzego z’umutekano ziri maso, abantu nk’abangaba zarabahagurukiye ziteguye kubahana”.

Amazina y’abakurikiranyweho ubu bujura SP Mwiseneza yirinze kuyatangaza kuko ngo bikiri mu iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka