Rulindo: Abanyeshuri batatu batahuwe bari kunywa za Kanyanga bagombaga kumenya

Abaneshuri batatu biga ku kigo cya College Urumuri Politechnique cyo mu murenge wa Rukozo, baguwe gitumo bari kunywa inzoga za Kanyanga bagombaga kumena, mu gikorwa cyateguwe na Polisi y’igihugu cyo kwamagana ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013.

Muri iki gikorwa cyaranzwe no kumena inzoga zo mu bwoko bwa Kanyanga zitemewe mu Rwanda n’ubundi bwoko bw’inzoga butujuje ubuziranenge, niho hagaragaye uru rubyiruko rwakoraga ibihabanye n’intego y’umunsi.

Aba banyeshuri babashyize mu modoka ya Polisi, banabashyiraho amapingu ariko nyuma baje gusaba imbabazi ntibabajyana.
Aba banyeshuri babashyize mu modoka ya Polisi, banabashyiraho amapingu ariko nyuma baje gusaba imbabazi ntibabajyana.

Iki gikorwa cyakorwaga n’abanyeshuri, hagati yabo niho havuyemo abazinywereye mu maso ya bagenzi babo. Bamwe bazigotomeraga aho kuzimena naho abandi bakazihisha mu mifuka y’amapantalo yabo, nk’uko abafashwe babyiyemereye.

Bamwe mu bafashwe babinywa bavuze ko babinywaga bazi ko batabareba, kandi ngo umwe muri bo witwa Innocent Hakizimana yiyemereye ko atuwe ayinywa.

Yagize ati: “Mu by’ukuri jye simbeshya ndayinyoye baba barambonye, kuko nafunguzaga amenyo nunvaga nta wumenya ibyo ndimo. Ntuwe nyinywa umutima wari unyongoje ngo ntibayimene udasomyeho.Ndasaba imbabazi bagenzi banjye n’abayobozi sinzongera.”

Igikorwa cyari cyahariwe abanyeshuri mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Igikorwa cyari cyahariwe abanyeshuri mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Germain Nsanzumuhire, umuyobozi wa College Urumuri Politechnique, wari waje kwifatanya n’abanyeshuri be kwamagana ibiyobyabwenge, yavuze ko hari bamwe muri aba bana yajyaga akeka ko bakoresha ibiyobyabwenge,ariko yarabuze gihamya. Avuga ko bagiye guhanwa by’intangarugero, bityo bikabera n’abandi isomo rikomeye.

Ati: “Najyaga mbakeka none ndabafashe,ubu icyo niye gukora ndabahana by’intangarugero,ku buryo na bagenzi babo babona ko atari imikino.Ubu ngiye kwiyambaza inzego za Polisi zizabinfashamo, kuko kwigisha ni uguhozaho, urubyiruko rwinshi runywa ibiyobyabwenge ariko tugomba gushyiramo imbaraga.”

Aba banyeshuri babashyize mu modoka ya Polisi, banabashyiraho amapingu ariko nyuma baje gusaba imbabazi ntibabajyana.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wasanga nawe uvugango warabacyekaga uzinywa

LOL yanditse ku itariki ya: 16-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka