Ruhango: Umukwabo wataye muri yombi inzererezi n’ibikwangari
Mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano tariki 08/08/2013, wataye muri yombi inzererezi esheshatu, babiri bigometse kuri gahunda za Leta ndetse hanafatwa inzoga z’inkorano “ibikwangari” bingana na litiro 320.
Mukanabana Restuda, Mukamusoni Beatrice na Akimana Ernest nibo bafanywe ibi biyobyabwenge bitemewe mu Rwanda. Abatawe muri yombi bose bakaba bafungiye kuri station ya polisi mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.
Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango, zivuga ko zitazihanganira abakomeza gukora ibihabanye n’amategeko y’igihugu. Uyu mukwabo ukozwe nyuma y’indi itandukanye yagiye ikorwa mu mirenge igize akarere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu Karere Ka Ruhango,mu Murenge Wa Kinazi Tubona Servise Zinubirwa Cyane N’ababagana Ko Usanga Bibabaje Cyane Cyane Umuyobozi Ushizwe Imibereho Myiza Y’abaturage.