Ruhango: umukwabo wataye muri yombi bane bakekwaho gukora inzoga z’inkorano
Gatambayire Aimable, Hajabakiga Gilbert, Rukundo Juvenal na Mukarukundo Rose bari mu mabko ya Polisi Station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga z’inkorano “ibikwangari.”
Batawe muri yombi mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage mu gitondo cya tariki 31/05/2013, bafashe litiro z’ibikwangari zingana 1.080.
Uyu mukwabo ubaye nyuma y’iminsi micye na none inzego z’umutekano zitaye muri yombi abandi bagore babiri bacuruza ibikwangari.
Inzego z’umutekano muri aka karere, zivuga ko zitazigera zihanganira abantu bacuruza ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|