Ruhango: umukwabo wataye muri yombi bane bakekwaho gukora inzoga z’inkorano

Gatambayire Aimable, Hajabakiga Gilbert, Rukundo Juvenal na Mukarukundo Rose bari mu mabko ya Polisi Station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga z’inkorano “ibikwangari.”

Batawe muri yombi mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage mu gitondo cya tariki 31/05/2013, bafashe litiro z’ibikwangari zingana 1.080.

Uyu mukwabo ubaye nyuma y’iminsi micye na none inzego z’umutekano zitaye muri yombi abandi bagore babiri bacuruza ibikwangari.

Inzego z’umutekano muri aka karere, zivuga ko zitazigera zihanganira abantu bacuruza ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka