Ruhango: Umukecuru w’imyaka 61 yishwe ajugunywa mu rutoki hafi y’aho yahingaga

Icyimpaye Leoncie w’imyaka 61 wari utuye mu mudugu wa Kangoma mu kagari ka Kizibere umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, umurambo we bawusanze mu rutoki hafi yaho yahingiraga uwitwa Munyaneza Frodouard ku mugoroba wa tariki 15/07/2013.

Uyu mukecuru w’umupfakazi wabanaga n’abana babiri yari atunzwe ngo guhingira abantu bakamuhemba, basanze yishwe umutwe wabyimbye anava amaraso mu mazuru ndetse akaba yari yambaye ubusa uretse agapira yari yambaye hejuru gusa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Bihezande Idrissa, avuga ko kugeza ubu ikimwishe kitaramenyekana gusa hakekwa uwitwa Ntaganira Ndindabahizi bakunze kwita Rukata kugeza ubu uri mu maboko ya polisi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, amakuru yaturukaga mu nzego z’umutekano yavugaga ko uyu Rukata ukekwaho kwica uyu mukecuru ko ariwe wamwishe.

Gusa Rukata akavuga ko uyu mukecuru yamuteye amabuye hanyuma bakarwana, ariko nyuma uyu mukecuru akaza kwihonda amabuye agapfa.

Ibi byabaye nimugoroba mu gihe mu gitondo cy’uyu munsi hari hatoraguwe umurambu w’umuntu wakoraga ubukarani mu mujyi wa Ruhango wishwe akajugunywa mu mugende w’amazi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka