Rubavu : Ubuyobozi bwasobanuye iby’imibiri yasanzwe mu biro by’Akagari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yatangaje ko imibiri y’abantu 12 bafite mu nyubako y’Akagari yabonetse muri 2019, muri Santere ya Mizingo, itinda gushyingurwa kuko babanje gushakisha amakuru kuri iyo mibiri kubera ko hari abavugaga ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko andi makuru akabivuguruza.

Ikarita igaragaza Imirenge igize Akarere ka Rubavu
Ikarita igaragaza Imirenge igize Akarere ka Rubavu

Uyu muyobozi avuga ko mu myaka ine hashakishwa amakuru, imibiri 10 imaze kumenyekana ko ari iy’abantu bishwe mu ntambara y’abacengezi, mu gihe indi mibiri ibiri itarabonerwa amakuru.

Mbarushimana Gérard uhagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Rubavu, yabwiye Kigali Today ko basabye inzego z’umutekano gushaka amakuru kuri iyi mibiri yabonetse mu bubiko bw’inyubako yahoze ari Umurenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Mbarushimana yagize ati "Ni umubiri y’umugore n’umwana ibitswe mu biro by’inyubako yahoze ari Umurenge wa Kanzenze."

Mbarushimana avuga ko aya makuru bayamenye tariki 19 Gicurasi 2023 kandi basabye inzego z’umutekano kubafasha gushaka amakuru. Ati "Turasaba inzego z’umutekano kudufasha tukamenya iyo mibiri aho yaturutse, igihe yashyiriwe muri ibyo biro n’inkomoko yayo, kugira ngo niba ari iy’abishwe muri Jenoside ishyingurwe mu rwibutso kandi niba ari iy’abandi nabwo ishyingurwe kuko imibiri ntigomba kubikwa mu biro."

Mbarushimana asaba ko ubuyobozi bwatumiza abakozi bakoze muri iyo nyubako kugira ngo hashakishwe amakuru y’aho iyo mibiri yavuye kuko ntawe uzi igihe yashyiriwemo n’aho yakuwe.

Umwe mu bakozi bakoze muri iyi nyubako kugera muri 2015 avuga ko yahavuye nta mibiri yari ihari, agasaba ko ubuyobozi bukurikirana uko iyo mibiri yahageze bahereye ku bahakora, abahakoze n’izindi nzego zikorana n’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yatangaje ko iyi mibiri izwi kuko yabonetse mu 2019, avuga ko icumi imaze kumenyekana ndetse bamenye n’imiryango y’ababo ku buryo barimo kwitegura kuyishyingura, cyakora avuga ko hari imibiri ibiri itarabonerwa amakuru.

Nkurunziza avuga ko imibiri 10 yabonetse ari iy’abantu bishwe mu ntambara y’abacengezi, akomeza avuga ko hiyambajwe inkiko kubera ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavugaga ko imibiri yabonetse ari iy’abazize Jenoside ariko abandi bakabihakana.

Ati "Byari ngombwa ko hakorwa iperereza kugira ngo haboneke amakuru, kandi n’ubu hari abandi bagitanga andi makuru ni yo mpamvu byatwaye igihe kireshya n’imyaka ine. Inzego zibishinzwe zarasuzumye zisanga atari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Amakuru y’imibiri yari imaze igihe ibitse mu biro by’Akagari mu Murenge wa Kanzenze yamenyekanye nyuma y’uko umwe mu bakozi bakora isuku ku Kagari ka Nyamikongi asanze imibiri mu mifuka abimenyesha ubuyobozi, bituma abantu bibaza uburyo imibiri ibikwa mu biro by’Akagari aho gushyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aliko abantu bagomba kubaha imibili yabantu imibili mumifuka ibitse mubiro ahubwo niba na Gitifu abizi neza yakabaye akurikiranwa kuko ubwo si ubumuntu bali gushyingurwa amakuru agashakwa bashyinguye byaba ngombwa bakahavanwa noneho ibaze bali mumifuka ubwo babuze isanduka yo kubashyiramo cyangwa babonye ali ibigori batsemo hali nahandi byigeze kuvugwa ntibuka niba ali gisagara sinzi ibaze aliko abo bantu bakoze aho bagaceceka ubundi bose bakabaye bafungwa ntabindi

lg yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Ndagowe imibiri mumufuka??? Mubiro ??? Imyaka one??? Ubu x ibi twabyita iki???

Abakoze ibyo bintu ni Agashinyaguro bakurikiranwe rwose

KV yanditse ku itariki ya: 3-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka