RIB yasobanuye ibikurikizwa mu gusaka umuntu cyangwa ahantu

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, avuga ko hifashishijwe urubanza ruherutse gucibwa n’Urukiko rw’Ikirenga aho uwitwa Murangwa Edouard yasabaga ko hari ingingo zimwe zijyanye n’isaka.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB

Urukiko rwagaragaje ko isaka ari uburyo urwego rubifitiye ububasha rukoresha imbaraga rukinjira mu nyubako cyangwa inkengero zayo hubahirijwe uburyo buteganywa n’amategeko kugira ngo hagagarazwe ikorwa ry’icyaha, gukusanya ibimenyetso kugira ngo hafatwe abakekwa cyangwa ibyitso byabo.

Avuga ko imanza nshinjabyaha zifashisha ibimenyetso kugira ngo ubutabera butangwe, isaka rigakorwa hagamijwe gushaka kuzuza ibyo bimenyetso, uko gusaka bigakorwa mu buryo bubiri ari bwo gusaka ahantu, ku mubiri cyangwa gusaka mu mubiri.

Asobanura ko ingingo ya 55 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha iteganya ko umugenzacyaha ajya gusaka ahakekwa ibimenyetso yitwaje inyandiko ahabwa n’ubugenzacyaha, iyo ngingo ikavuga ko kandi umushinjacyaha ashobora kujya gusaka aho akeka ko hakurwa ibimenyetso bikenewe mu butabera.

Iyo ngingo iteganya ko isaka rikorwa hagati y’amasaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nta kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gusa ingingo ya 55 ikanateganya irengayobora, aho umugenzacyaha ashobora kujya gusaka ahantu nta rupapuro yitwaje rw’umushinjacyaha, cyangwa ntiyubahirize amasaha ateganywa n’itegeko.

Agira ati “Iyo hari umuntu ufatiwe mu cyuho, umugenzacyaha ashobora kujya gusaka atitwaje urupapuro cyangwa ntiyubahirize amasaha, icyakora buri gihe rigakorwa hari ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi hagakorwa raporo igaragaza impamvu rya saka ryabaye nta rupapuro rw’isaka rubitangiwe”.

Dr. Murangira avuga ko isaka rikorewe ku mubiri cyangwa mu mubiri ryo riteganywa n’ingingo ya 56, rikorwa n’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha yifashishije umuntu ubifitiye ubumenyi cyangwa akoresheje ikoranabuhanga ryabugenewe.

Mu gihe irengayobora kuri iyo ngingo ryo riteganya ko uretse umuntu ufatiwe mu cyuho, usaka ashobora kwambika umuntu ubusa cyangwa mu mubiri atabiherewe uruhushya n’umushinjacyaha w’urwego akorera, icyo gihe bigakorwa gusa na muganga, kandi usakwa agasaba uburenganzira bwo guherekezwa.

Murangira agaragaza ko ingingo ya 10 y’itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha iteganya ko gusaka binjira mu nyubako bishingira ku ruhushya rwo gusaka, naho irengayobora rigateganya ko gusaka ibintu cyangwa umuntu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu bishobora gukorwa.

Agira ati, “Igihe cyose umugenzacyaha yamenye ko icyaha kiri gukorwa, ntabwo umugenzacyaha asaba rwa rupapuro niba hakekwa ko uwakoze icyaha ari mu nyubako, yihishe cyangwa icyakoreshejwe icyaha kiri muri ibyo bintu cyangwa inyubako”.

Ese izo ngingo zirubahirizwa?

Me Bismarck Murangwa avuga ko hari ibindi bihugu bikoresha uburyo nk’ubw’u Rwanda bwo kujya gusaka umugenzacyaha yatse urupapuro mu bushinjacyaha, ariko hari n’ahandi bidakorwa hagakoreshwa gusa irengayobora, agasanga mu Rwanda bikorwa neza.

Gusa agaragaza ko mu manza yagiye akurikirana hari aho RIB yagiye itanga raporo z’ibyafatiriwe mu isaka rikozwe hagendewe ku irengayobora, ariko ntitange inyandiko mvugo y’impamvu yagendeye ku irengayobora, ibyo bikaba bikwiye gukosorwa.

Agira ati, “Hano igikwiye kwibazwa gusa ni ukuba irengayobora ryaba rigamije kuvogera uburenganzira bw’umuntu, kuko iperereza rikorwa ku nyungu rusange ngo hatangwe ubutabera bushingiye ku kuri. Icyagakwiye kuba ikibazo kereka hari uburenganzira bw’umuntu buhohotewe”.

Ahamya ko nubwo umuntu afite uburenganzira bwo kurengerwa ku mutungo we nko kwinjira mu rugo, harebwa niba amasaha yubahirizwa, nyiri ubwite ahibereye cyangwa niba ubuyobozi buhagarariwe, kandi umugenzacyaha agakora inyandiko mvugo y’ifatira kandi akayisinya.

RIB isaba abantu kwemera kugendera ku mategeko ntibikomereho cyangwa ngo batere amahane igihe habayeho igikorwa cyo gusaka kuko ubutabera bw’umwe bubera n’abandi, icyaha kikagaragara kigahanirwa bukaba butanzwe.

Ku bijyanye no kuba hari abavuga ko RIB isaka ikaba yanakwangiza ibikoresho byo mu ngo cyangwa guhohotera usakwa, abitabiriye ikiganiro cya KT Radio bagaragaza ko atari byo biba bigambiriwe, kandi ko abakoze ibyo byaha babihanirwa iyo bagejejwe mu butabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka