RIB yashyize umucyo ku bavugwagaho gufungwa imfunguzo zigahabwa umukire wabafungishije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abandika inkuru zijyanye n’ubutabera kujya bakora ubushakshatsi aho gutwarwa n’amarangamutima.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari imiyoboro ya YouTube n’ibitangamakuru byanditse ko hari abaturage umunani bo mu Karere ka Ngoma bamaze amezi abiri bafunzwe na RIB imfunguzo zigahabwa umukire wabafungishije.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko tariki ya 30 Kanama 2023, aribwo hafunzwe abantu bakurikira:

Dukundane Gilbert w’imyaka 22, Habineza w’imyaka 28, Turikumana Sifa w’imyaka 20, Tuyishime w’imyaka 19, Niyongize w’imyaka 19, Nshimiyimana Alexis w’imyaka 20, Uyisenga Ferdinand w’imyaka 20 na Manishimwe Cedric w’imyaka 18 y’amavuko, uko ari 8 bakaba barafatiwe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Koperative Abahizi bari kwiba amabuye y’agaciro.

Iki kirombe giherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo, Akagari ka Akaziba, Umudugudu wa Umuyange.

Icyaha bakurikiranyweho:

 Ingingo ya 167 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo,
1) uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;

2) kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;

3) kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;

4) uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;

5) kwiba byakozwe nijoro;

6) kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Bakimara gufatwa dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha dosiye ihabwa N00478/PPLKIBU/2023/JN/DN.

Ubushinjacyaha nabwo buyiregera Urukiko ihabwa nimero RP 00352/2023/TB/KGO, hakaba haterejwe itariki yo kuburana.

RIB irasaba bamwe mu bandika inkuru zijyanye n’iz’ubutabera kwirinda kujya bagendera ku marangamutima ya bamwe barangiza bakandika inkuru zibogamye ndetse zitakorewe ubushakashatsi.

RIB ivuga ko bidakwiye kuko usanga bikurura urwikekwe hagati y’abaturage n’Inzego za Leta, kuko Inzego za Leta ziba zarashyizweho ku bw’inyungu ya rubanda.

Ntabwo bigomba kumvikana cyangwa ngo hagire ugira ibyo akora biganisha kukugaragaza ko hari inzego zimwe zibereyeho kurenganya rubanda.

Dr Murangira agira ati “Urugero natanga ni uko iyo abakekwa gukora ibyaha bafashwe bafungirwa kuri Sitasiyo za RIB, Dosiye ikajya mu Bushinjacyaha ariho bari, Dosiye ikaregerwa Urukiko ariho bari, Kugeza igihe Urukiko rufatiye Umwanzuro wo kubarekura cyangwa kubakatira icyo gihe bajya mw’igororero.”

Avuga kandi ko abakatiwe n’Urukiko bakomeza kuba bafungiye aho bari kugeza igihe Urukiko rufashe umwanzuro.

Asaba abandika inkuru ko bagombye kuba basobanukiwe uko bigenda kugira abasoma ibyo banditse bajye bahabwa ibintu bifite ireme.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIB ntago Ari urwego nk’izindi ninayo mpamvu imikorere yarwo ntajya nyitekerezaho cyangwa ngo nyibazeho.

Ibaze u rwego rukwima akazi Ngo bagupimye bagusangamo infection munkari😀😀
Ikaba ariyo mpamvu ishingirwaho bakwima akazi warakoze ikizamini ukagitsinda written & interview
Exam kurwego ruri Hejuru ya 80%

Njyewe nabuze Aho nabariza

Kinywanyi yanditse ku itariki ya: 4-08-2023  →  Musubize

Abantu bandika bakwirakwiza ibihuha batanga ibitekerezo bisebya cyangwa bituka ubuyobozi nabayobozi cyangwa abandi bigaca kumbuga ese abo RIB ntikwiye kuba ibageraho bakihanangirizwa ko bamwe ahubwo baba bakoze ibyaha byahanishwa nibihano bikomeye ntabwo imbuga za urwihisho bwabanyabyaha batambukirizaho ibitekerezo byabo bi ibitangazamakuru cyane mbibona ku GIHE kuki batagenzura bene ibyo ngo bareke kubitangaza kandi biri mwibwirizwa ryo gutangaza bene izo nkuru

lg yanditse ku itariki ya: 4-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka