RIB yafunze umunyeshuri wa Kaminuza ukurikiranyweho gukuramo inda

Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera tariki 01 Ukuboza 2023, aho arimo akorwaho iperereza nyuma y’uko hari umurambo w’umwana wabonetse aho bajugunya imyanda muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye. Uwo murambo wabonywe n’abakora isuku mu macumbi y’abanyeshuri ba Kaminuza azwi nka Benghazi.

Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza, yahamije ayo makuru.

Yagize ati “Umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukuramo inda”.

Mu 2012, muri Kaminuza y’u Rwanda yitwaga NUR icyo gihe, havuzwe ubwiyongere bw’abanyeshuri b’abakobwa batwara inda, nyuma bakazikuramo.

Icyo gihe byavugwaga ko abanyeshuri b’abakobwa bajya kuri Kaminuza, baba bafite ibyago byo gutwara inda bagitangira umwaka wa mbere.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu banyeshuri b’abakobwa 100 bajya kuri Kaminuza, ababarirwa muri 36 batwara inda buri mwaka.

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Iteka rya Minisitiri N°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, bisaba kuba utwite ari umwana, uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, cyangwa inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atari yo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka