RIB yafashe umuturage wacukuye umwobo ‘wo gutamo abantu’

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 umaze iminsi ashakishwa akekwaho gucukura umwobo mu rugo rwe ndetse agashaka kuwutamo umumotari mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Umumotari biravugwa ko yahiritswe muri uyu mwobo ariko ku bw'amahirwe ararokoka
Umumotari biravugwa ko yahiritswe muri uyu mwobo ariko ku bw’amahirwe ararokoka

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB yagiranye na Kigali Today, Dr. Murangira Thierry yavuze ko hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye Nkurunziza acukura umwobo mu nzu ye.

Umuvugizi wa RIB avuga ko Nkurunziza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga.

Nkurunziza Ismael yatangiye gushakishwa nyuma yo gushaka guta umumotari mu cyobo ntibimukundire.

Ukomejegusenga Eliezer, Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Bushenge, yabwiye Kigali Today ko icyobo cyasibuwe cyari gifite metero eshatu n’igice ariko basanze nta bandi yatayemo uretse uwo yashatse gutamo ariko ntabigereho.

Tariki 30 Ugushyingo 2023 Nkurunziza Ismael yateze umumotari amukuye i Rusizi, bageze mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke amwinjiza mu nzu ngo amwishyure.

Ukomejegusenga yabwiye Kigali Today ati "Umumotari yatubwiye ko yamusabye kwinjira mu nzu, amusaba kumuteruza igifuka kiremereye ariko undi arabyanga niko gushaka kumusunikira mu cyobo yacukuye mu nzu."

Akomeza avuga ko umumotari yinjije ikirenge mu cyobo ariko akigarura vuba ahita atabaza.

Ati "Umumotari yaratabaje abaturage baratabara, naho Nkurunziza we yihutira gusiba icyobo, ajugunyamo ibifuka."

Nkurunziza yari yaburiwe irengero mu gihe umugore we yafungiwe ku biro by’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Bushenge aho yarimo atanga amakuru.

Ukomejegusenga avuga ko inzu yaraririwe hategerejwe uburenganzira bwo kureba ibiri mu cyobo, icyakora ngo basanze harimo ibifuka yatayemo ubwo yageragezaga kugisiba.

Ukomejegusenga asaba abaturage kuba maso kandi bagatanga amakuru ku bintu badasobanukiwe kuko ubuyobozi bwabegerejwe.

Agira ati "Nta kintu twasanzemo ariko abaturage tubasaba gutangira amakuru ku gihe tugakumira icyaha kitaraba, bafite Mutwarasibo na Mudugudu, mu gihe babonye ibintu bidasobanutse bajye bababwira."

Inkuru ya Nkurunziza yibukije benshi umugabo uzwi nka Kazungu kuri ubu uri mu nkiko, aho yafashwe nyuma yo kuvugwaho kwica abantu akabata mu cyobo cyari mu nzu yabagamo i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka