RIB ifunze batanu bakwizaga ibihuha ko Isi irangiye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abaturage batanu, barimo abagore babiri bakekwaho icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse n’icyaha cyo kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko tariki ya 01 Kanama 2023, bafunze Akimana Daniel w’imyaka 60, Kanyabitari Anastase w’imyaka 54, Nyiramugarura Beatrice w’imyaka 51, Majyambere Silas w’imyaka 36 na Murekatete Pascasie na we w’imyaka 36 y’amavuko, bakekwaho ibyaha bibiri birimo kurwanya ububasha bw’amategeko.

Ku wa 30 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Nyamata, Akagari ka Byimana, Umurenge wa Ndego, nibwo hafashwe abantu 32 biyemerera ko biyomoye ku Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, bagashinga Itorero ryabo ritemera gahunda za Leta harimo no kubuza abana kwiga.

Bafashwe bagendana indangururamajwi bagenda bavuga ko Isi igiye kurangira bityo bahisemo gusanganira Yesu n’ubwo batavugaga aho bahurira na we.

Dr. Murangira avuga ko ifatwa ry’abo bantu ryagizwemo uruhare n’abaturage aho batanze amakuru ko bakuye abana babo mu mashuri ndetse bakaba batanishyura ubwisungane mu kwivuza.

Uretse kubikora ubwabo ngo banabishishikarizaga abandi baturage bababwira ko Isi irangiye.

Ati “Amakuru yaje kugaragara ko bagenda bashishikariza abaturage gukura abana mu mashuri ko nta mpamvu yo kubajyana ndetse ko nta n’impamvu yo kubishyurira mituweli kuko ngo Isi igiye kurangira.”

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ndego mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Amategeko ateganya iki ku byaha bakurikiranyweho ?

Icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko gihanwa n’ingingo ya 205 y’Itegeko rihana ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igira iti “Umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya aba akoze icyaha.” Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’imyaka irindwi (7) ariko iyi ngingo ikanateganya ko ibi bihano bishobora kwikuba igihe cyose gushishikariza abandi kwagize ingaruka mbi.

Naho ku cyaha cya kabiri cyo kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi gihanwa n’ingingo ya 32 y’Itegeko ryerekeye kurengera umwana aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kirimo inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi.

RIB irasaba abaturage kudatega amatwi abantu bagenda bigisha zimwe mu nyigisho z’ubuyobe nko gushishikariza ababyeyi gukura abana mu mashuri cyangwa kutishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Abaturage kandi barasabwa gutunga agatoki ndetse no gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu nk’abo bagendagenda mu Midugudu bigisha inyigisho z’ubuyobe.

RIB kandi iributsa ko itazihanganira abagenda bigisha inyigisho z’ubuyobe bityo ko uzabifatirwamo azahanwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ninaha muri Kirehe mumurenge wa Nyarubuye akagari ka Nyabitare umudugudu wa Rugarama ,abantu bitwaje indangururamajwi bazindutse babwira abantu ko is igiye kurangira rero abo bantu natwe inaha turabafite,nukureba icyakorwa mu maguru mashya murakoze

Dusabe Josephine yanditse ku itariki ya: 4-08-2023  →  Musubize

Muribuka muli Uganda ahitwa i Kanungu,babandi bitwikiye mu nzu ngo basanganiye Yesu.Mu by’ukuli,bene aba bakoreshwa na Satani.Niwe uhuma amaso y’abantu ngo batamenya ukuli kw’Imana.Yesu ubwe yavuze ko atazi italiki y’umunsi w’imperuka.Gusa yaduhaye ibimenyetso bizatubwira ko imperuka yegereje.Ibyo bimenyetso turabibona.Ndetse n’abantu batemera bible,bivugira ko imperuka ili hafi.Ibyo ni ukuli.Niyo mpamvu imana idusaba kuyishaka cyane,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Nibwo tuzarokoka uwo munsi.

kirenga yanditse ku itariki ya: 4-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka