RDF yungutse abasirikare bo mu mutwe udasanzwe

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operation Forces, SoF) nyuma yo gusoza amasomo y’amezi 10 yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, uyuborwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

General Mubarakh yashimiye ‘Special Forces’ ko yazamuye urwego rw’imyitozo, ihabwa abinjira muri uru rwego, anashimira abarimu ku bw’umurimo ukomeye bakoze wo gutanga ubumenyi ku basoje imyitozo.

Yagize ati: “Mwakoze imyitozo ikomeye, nk’uko mwabigaragaje hano, ubumenyi mwahawe buzarushaho kunoza imikorere yanyu kandi mukwiye gushyira ikinyabupfura imbere y’ibindi byose.”

Yakomeje ababwira ko RDF ari igisirikare giha agaciro ikinyabupfura, imyitwarire myiza ndetse n’indangagaciro.

Mu byo abo basirikare batojwe harimo imirwano yihariye, ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare bigamije guhashya umwanzi hakoreshejwe ubushobozi buke bushoboka, ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu bikorwa bidasanzwe bya gisirikare n’indi myitozo yihariye ibafasha guhangana n’umwanzi mu buhanga buhanitse.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo Abajenerali ndetse n’Abofisiye bakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka