RDF yatangaje impamvu zatumye Abajenerali babiri birukanwa mu Ngabo z’u Rwanda

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya RDF avuga kuri bimwe mu byatumye abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye 116 birukanwa ku mirimo yabo ndetse 112 muri bo amasezerano yabo araseswa.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

Brig Gen Ronald Rwivanga yanatangaje ibyatumye bamwe mu Bajenerali babiri bo mu Ngabo z’Igihugu birukanwa, asobanura ko harimo ubusinzi bukabije ndetse no gusuzugura inzego za gisirikare.

Ati “Impamvu nyamukuru yatumye tubahamagara twagira ngo tubasobanurire impamvu yatumye tubagezaho itangazo rijyanye n’icyemezo cyo gusezerera abasirikare bo mu rwego rwa Ofisiye 116 birukanywe ku mirimo yabo, ndetse 112 muri bo amasezerano yabo agaseswa.

Brig Gen Rwivanga avuga ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa Girikare ariko nanone ibyo bikorwa bishobora kuba byatuma uwo muntu akurikiranwa n’amategeko harimo ubusinzi bukabije, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi.

Ati “Reka mpere ku basirikare bakuru baherutse kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda: Maj Gen Aloys Muganga yazize ubusinzi naho Brig Gen Francis Mutiganda azira icyaha cyo gusuzugura inzego za gisirikare”.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Sendegeya Lambert wari kumwe n’umuvugizi wa RDF muri iki kiganiro, yabwiye itangazamakuru ko umwuga wa Gisirikare ari umwuga wihariye ndetse ufite amategeko awugenga agengwa n’iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.

Col Sendegeya avuga ko iyo sitati yihariye igena uburyo umuntu yinjira mu mwuga wa Girikare ndetse rikagena n’uburyo ashobora kuwuvamo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi mu Ngabo z'u Rwanda, Col Lambert Sendegeya
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Lambert Sendegeya

Bimwe mu byo amategeko ateganya kugira ngo umuntu yinjire mu mwuga w’igisirikare ni uko umuntu aba ari umunyarwanda ikindi ni uko hari amashuri aba ateganyijwe umuntu yize, imyaka runaka umuntu agomba kuba yujuje cyangwa atarengeje, hakabamo no kuba umuntu arangwa n’imico n’imyifatire myiza.

Kugira ngo umuntu yinjire mu gisirikare iyo ibyo byavuzwe abyujuje hari ubundi buryo bubiri burimo guhabwa amahugurwa y’abasirikare bakuru cyangwa umuntu agakora amahugurwa y’ibanze y’abasirikare batoya. Iyo ayo mahugurwa umuntu amaze kuyatsinda, yinjizwa mu ngabo z’igihugu.

Col Sendegeya avuga ko iyo umuntu ageze mu ngabo z’igihugu hari amategeko amugenga arebana n’uko yinjira akanateganya uko asohokamo.

Col Sendegeya avuga ko ibiteganyijwe ko umuntu asohoka mu gisirikare harimo kuba umuntu ugejeje igihe ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, uburyo bwa kabiri umuntu ashobora gusohokamo ni igihe amasezerano y’akazi yarangiye.

Uburyo bwa gatatu umuntu ava mu gisirikare ni iseswa ry’amasezerano ari na cyo cyiciro giherutse gushyirwa mu bikorwa ku baherutse kuva mu gisirikare.

Ati “Iseswa ry’amasezerano mu kazi rishyirwa mu bikorwa igihe umukoresha yabonye ko nta mpamvu yakomeza kubahiriza amasezerano n’umusirikare cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse”.

Ubundi buryo bwa kane, hari igihe umuntu ashobora gusaba gusezererwa kubera impamvu zitandukanye. Icyo gihe umuntu arasaba akemererwa.

Uburyo bwa gatanu ni ugukurwa mu kazi ku mpamvu z’uburwayi akaba atagishoboye gukomeza umwuga wa gisirikare.

Indi mpamvu ni ugusubizwa mu buzima busanzwe (demobilization), impamvu ya karindwi ni ukugabanya umubare w’ingabo, na byo bikaba uburyo bumwe abantu bashobora kuva mu gisirikare.

Impamvu ya munani ni ukwirukanwa, aho umuntu ashobora kwirukanwa ku mpamvu zitandukanye ariko biturutse ku makosa akomeye ajyanye no kuba umuntu atarubahirije indangagaciro za Gisirikare.

Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda bari mu birukanywe muri RDF
Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda bari mu birukanywe muri RDF

Indi mpamvu ni ukwimurirwa burundu mu rundi rwego, urugero kuva mu gisirikare ukajya mu Gipolisi, cyangwa mu rwego rw’amagereza.

Impamvu ya nyuma ni iyo kunyagwa amapeti. Icyo gihe ntabwo umuntu aba akiri umusirikare, akenshi bikorwa n’inkiko.

Col Sendegeya avuga ko umwuga wa gisirikare ari umwuga wihariye, iyo umuntu hari ibyo atujuje akaba ashobora gukurwa mu gisirikare n’ubuyobozi bw’ingabo.

Ati “ Igituma umuntu akurwa mu gisirikare harimo kutuzuza indangagaciro birimo kubaha inzego za gisirikare, cyangwa se izimuyobora, kuba umuntu ashobora kurangwa na ruswa, amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi”.

Abanyamakuru babajije niba aba basirikare basezerewe harimo abazakurikiranwa n’ubutabera, basubizwa ko hari abazashyikirizwa ubutabera ndetse ko hari abasirikare umunani bari baratangiye gukurikiranwa kuko hari ibindi byaha bitandukanye bari barakoze birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi butemewe.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka