RDC yasabye ko imipaka ifungwa

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DGM) bwasabye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu gufunga imipaka mu gihe kiba kiri mu matora.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje ko kuva saa sita z’ijoro tariki ya20 Ukuboza 2023 ingendo zo mu kirere, mu mazi no ku butaka zinjira muri iki gihugu zihagarara.

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DGM) rutangaza ko imipaka izongera gufungurwa tariki 20 Ukuboza 2023 saa tanu n’iminota 59.

Ubuyobozi bw’urwo rwego bukomeza buvuga ko n’ingendo z’indege z’imbere mu gihugu zihagaritswe, mu gihe igihugu kiba kiri mu matora, usibye ingendo mpuzamahanga z’indege, kandi na zo zikorewe ku bibuga mpuzamahanga by’indege.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ay’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’Igihugu, amatora y’Abadepite ku rwego rw’Intara no ku rwego rwa Komini ahazatorwa Abajyanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka