Polisi yagaragaje ishusho y’umutekano wo mu muhanda kuri Noheli na mbere yaho

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku munsi Mukuru wa Noheli wizihizwa n’abatari bacye, habaye impanuka ebyiri zakomerekeyemo abantu.

Gusa ngo muri rusange umutekano wari wifashe neza kubera ko uretse impanuka ebyiri gusa zabaye kuri Noheli zitagize uwo zihitana ngo no ku munsi wayibanjirije tariki 24 Ukuboza 2023, nta nyinshi zabaye uretse ebyiri zabereye mu Karere ka Nyarugenge zirimo iyahitanye umumotari ndetse n’indi yabereye i Bugesera.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nta bibazo bikomeye byagaragaye ku munsi ubanziriza Noheli ndetse no kuri uwo munsi nyirizina.

Yagize ati “Umutekano wo mu muhanda wifashe neza, mpereye ku ijoro ryabanjirije Noheli, wari wifashe neza twinjira muri Noheli, habayeho impanuka ebyiri ni zo twabashije kubona, na zo kandi nta buzima bw’umuntu bwahagendeye, hari impanuka yabereye mu Gatsata ho umuntu yagonze abamotari, ariko yaje gufatwa, umumotari yarakomeretse byoroheje yajyanywe kwa muganga ndacyeka yaranatashye.”

Akomeza agira ati “Hari n’indi yabaye muri iryo joro habura iminota micye ngo Noheli ibe, muri Nyarugenge umumotari yananiwe guca mu ikorosi neza, moto iramunanira agwa mu muhanda we yahasize ubuzima, ariko ku manywa hari indi mpanuka yabereye mu Bugesera mu muhanda w’igitaka, aho umumotari yataye umurongo agasanga undi mumotari mugenzi we, akamugonga uwagonzwe akahasiga ubuzima.”

Nubwo ku munsi ubanziriza Noheli habaye impanuka zatwaye ubuzima bw’abantu babiri, ariko ngo ku munsi wa Noheli wo impanuka zabaye nta buzima bw’umuntu zigeze zitwara nubwo hari abo zakomerekeje nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abisobanura.

Ati “Ku munsi wa Noheli nyirizina n’ijoro rya Noheli ari ryo ryatugejeje uno munsi, muri rusange byari byifashe neza, habaye impanuka ebyiri navuga ko zakomerekeyemo abantu mu buryo bugaragara nk’aho bukomeye, na zo z’abamotari, muri Gicumbi na Rwamagana, navuga ko muri rusange umutekano wo mu muhanda wari wifashe neza, abantu babyitwayemo neza, ubona ko bakurikije ibyo twabaganirije, ibyo twabagejejeho turi mu biganiro bitandukanye mu minsi ibanziriza Noheli, ngira ngo ni ibyo gushimirwa.”

Uretse impanuka imwe ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko ukabije, ariko ngo izindi zagaragaye mbere ya Noheli ndetse no kuri uwo munsi zatewe n’uko abantu bari banyweye ibisindisha.

Polisi ivuga ko kugeza ku mugoroba wo kuri Noheli yari imaze gufata abantu bagera kuri 20 batwaye ibinyabiziga banyweye ibisindisha, ari naho ihera yibutsa abantu kureka gutwara banyweye ibisindisha kuko akenshi ari byo bikunda kuba imbarutso y’impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police y’urwanda niyo gushimwa kuko niyo dukesha umutekano nkuwo,gusa ndasabako uwazajya afatwa yasinze atwaye ibihano bazabyongera,abantu bage bareka gukina nubuzima bwabantu,ntampamvu numwe mbona yatuma usinda inzoga hanyuma ukavutsa abandi ubuzima,oya rwose ntubikwiye hafatwe ingamba zikomeye cyanee murakoze,

Munyemana desire yanditse ku itariki ya: 26-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka