Polisi yafashe telefone 194 na mudasobwa 24 byaguzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Mu rwego rwo guca ubujura bwa telefone na mudasobwa, Polisi yatangiye ibikorwa byo gusaka mu mujyi wa Kigali, ifata telefone zigendanwa 194 na mudasobwa ngendanwa 15 n’iza Desktop 9 zagurishijwe mu buryo abaziguze batabasha gusobanura inkomoko yazo.

Bimwe mu byibwe
Bimwe mu byibwe

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gusaka abagura ibi bikoresho rwihishwa cyakozwe tariki 8 Gashyantare 2024, hafatwa abagera kuri 21 bacuruza ibikoresho bya ‘electronic’ bose bakaba bafatiwe mu turere dutatu tw’umujyi wa Kigali.

Abafashwe babasanganye telefone zigendanwa 194, mudasobwa ngendanwa 15 ndetse na mudasobwa zitagendanwa 9 za Desktop.

Muri iki gikorwa hafashwe n’umwe mu batekinisiye ukorera mu isoko rya Rwezamenyo basanze afite telefone 79 bikekwa ko akorana n’abajura baziba bakazimuzanira akazigura na we agahindukira akazigurisha.

Ati “Yananiwe gusobanura uburyo yabonyemo izo telefone yafatanywe ndetse ntagaragaze ibyangombwa byazo, aho yaziguriye na Fagitire yazishyuriyeho nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya RICA”.

ACP Rutikanga avuga ko zaba telefone zafashwe ndetse na mudasobwa zo mu bwoko butandukanye, yaba abagura n’abazigurisha, ntibagaragaza inyemezabwishyu zabyo bikaba bikwekwa ko ari ibyibano.

Abafatiwe muri ibi bikorwa bari kuri Sitasiyo za polisi mu mujyi wa Kigali kugira ngo bakorweho iperereza, bityo hamenyekane inkomoko y’ibyo bikoresho bafatanywe, uwo ubujura buzahama akazashyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga, akomeza avuga ko igikorwa cyo gufata ibi bikoresho bigurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko haba hagamijwe kugenzura niba atari ibyagiye byibwa hirya no hino mu gihugu ndetse no guca burundu igurishwa ry’ibikoresho bidafite inkomoko yabyo.

ACP Rutikanga atanga inama ku bantu bagura ibikoresho bitandukanye ko bakwiye kujya banibuka kwaka inyemezabuguzi uwo baguze ndetse byaba ngombwa bagakora amasezerano y’ubugure n’umwirondoro wabo kugira ngo igihe habayeho igikorwa nk’iki cyo gusaka babashe kwerekana inkomoko y’ibyo bikoresho nk’uko biteganywa mu mabwiriza ya RICA.

ACP Rutikanga aburira abantu bakishora mu bikorwa nk’ibyo ko bakwiye kubireka kuko kugura no kugurisha ibikoresho mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya RICA bitiza umurindi abakora ibikorwa by’ubujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ni gute umuntu yamenya ko mubyafashwe harimo igikoresho ke?
Murakoze.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Nanga nibwe telephone ya make make...nibadufashe be gucogora janyuma dusubizwe ibyacu ....badgered hiya no hino

Uzabumwana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Biragoye ko uko uguze phone wakora amasezerano yubugure gusa niba aruko bimeze nukwandikirana

Obed yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka