Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bato 2,072 (Video)

Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police) yungutse abapolisi bato 2,072 bemerewe kwinjira muri urwo rwego kugira ngo bafatanye na bagenzi babo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umuhango wo kwakira abo basore n’inkumi bagize icyiciro cya 19 bamaze igihe kigera hafi ku mwaka bari mu mahugurwa, urimo kubera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ukaba witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, n’abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, hamwe n’abandi barimo ababyeyi n’abavandimwe b’abarangije amahugurwa.

Amwe mu masomo bahabwa igihe bavuye mu buzima busanzwe binjira muri Polisi, arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza n’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.

Abarangije amahugurwa bavuga ko amasomo bahawe azabafasha kubahiriza no kuzuza inshingano nshya bagiye gutangira.

Umwe muri bo witwa Abayisenga Jessica, avuga ko nta kabuza ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza inshingano nshya bagiye gutangira.

Ati "Nshingiye ku bintu nize muri Polisi, amasomo twize azamfasha gufatanya n’abandi bapolisi nsanze mu mwuga, kurinda abaturage n’ibintu byabo."

Mugenzi we ati "Twigishijwe ibintu byinshi, uburyo umupolisi ashobora gukora akazi ke ka buri munsi, ntabwo ngiye guhindura imikorere ya Polisi, ahubwo twebwe tuzanye imbaraga, kugira ngo tubashe gukorera hamwe na bakuru bacu dusanze mu kazi."

Polisi y’u Rwanda yaherukaga kunguka abapolisi bato bashya tariki 25 Werurwe 2023 aho muri uwo mwuga hinjijwemo 1,612 barimo abagabo 1,193 hamwe n’abagore 419.

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yagize icyo asaba abarangije amahugurwa.

Yagize ati "Muzakomeze kwitwara neza aho muzajya gukorera, mufatanyije n’abo musanze mu kazi, ndetse n’izindi nzego, mushyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose, muzirinde kwiyandarika kuko byangiza ejo heza hanyu n’ah’urwego mukorera ndetse bikanaha isura mbi Igihugu cyacu."

Abasoje amahugurwa barimo abakobwa 427 n’abahungu 1,645 naho 35 ntibashoboye kurangiza amahugurwa.

Reba ibindi muri izi Videwo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri turashimira police y’u Rwanda ukuntu ikomeje gukora umutekano, knd nukuri nibyagaciro kubanyarwanda Bose kumva bafite umutekano usesuye.

Hakuzimana Innocent yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka