Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 2,430

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 2,43 bakaba barimo abahawe ipeti rya Captain na Lieutenant.

Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye 2,430 barimo 1,119 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Captain n’abandi 1,311 bavuye ku ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.

Aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Captain abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato.

Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo muri Gashyantare 2020, riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu mapeti Abofisiye, ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; imyanya ihari; cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.

Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti ryisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant; imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Captain n’imyaka itanu kuva ku ipeti rya Captain ujya ku ipeti rya Major.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira umukazana germaine numwana twareranywe iwacu inyange,avuga amakuru neza kbs nange muhaye ipeti yambare irimunezeza,ariko ajye inbox muvugishe byumwihariko

Uwihanganye jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 29-03-2023  →  Musubize

Ukaba umuhingiye ku karubanda!!!

Kibwa yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka