Nyanza: Umugabo wiyemerera ko yari yasinze yatemye undi urutoki ruvaho izindi arazihusha

Mbarushimana Shaban w’imyaka 32 utuye mu mudugudu wa Cyegera mu kagali ka Nyamure ko mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ahagana saa moya n’igice z’ijoro tariki 01/07/2013 yatemye mugenzi we urutoki ruvaho izindi arazikomeretsa ngo abitewe n’uko yari yasinze.

Gasore Clement, umuyobozi w’umurenge wa Muyira urwo rugomo rwabereyemo avugana na Kigalitoday mu gitondo tariki 02/07/2013 yavuze ko Mbarushimana Shaban yashyikirijwe poste ya polisi iri muri uwo murenge kugira ngo ashobore gukurikiranwaho icyo cyaha.

Uyu muyobozi yakomeje avuga uwatemwe ariwe Habiyambere François yahise ajyanwa kuvurirwa mu kigo Nderabuzima cya Nyamure kiri muri uwo murenge wa Muyira.

Andi makuru twashoboye kumenya kuri Mbarushimana Shaban watemye urutoki rukavaho mugenzi we ashimangirwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira avuga ko uwo mugabo yari asanzwe ku rutonde rw’abantu bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge ndetse bakanitwara nabi mu bandi muri uwo murenge.

Iby’iyo myitwarire ye bivugwa ko itari myiza isobanurwa n‘umuyobozi w’umurenge wa Muyira Gasore Clement agira ati: “Uriya mugabo wakoze bene ruriya rugomo yari ku rutonde rw’abantu bashyirwa mu majwi n’abaturage ko banywa ibiyobyabwenge ariko hari hagikenewe ibimenyetso byashingirwaho” .

Asaba ko iby’urwo rugomo yakoze akavanaho urutoki rwa mugenzi we arutemye naho izindi akazikomeretsa byashingirwaho mu kugaragaza ko ari umunyarugomo ukoreshwa n’ubunywi bw’ibiyobyabwenge ngo dore ko nawe yiyemerera ko yari yasinze.

Usibye kuba urugomo rwo gukubita no gukomeretsa ruhanirwa n’amategeko, ubusinzi nabwo buhanwa nayo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yacyo ya 599.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 20 kugeza ku bihumbi 100 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka