Nyanza: Ubujura bwibasira abaturage mu ngo no mu mirima bwongeye kubura
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagali ka Nyanza mu mudugudu wa Kavumu bakomeje kwibasirwa n’ubujura bubibasira mu ngo bakibwa ibikoresho bitandukanye ndetse n’imyaka yabo yo mu mirima.
Intandaro yo kumenyekana kw’ayo makuru yabaye mu gitondo tariki 26/05/2013 ubwo umusore witwa Jean Paul Ngoga w’imyaka 25 y’amavuko yafatanwaga igitoki yari amaze guca mu murima w’abandi.
Uwo musore wafatanwe icyo gitoki avuga ko akomoka mu kagali ka Musamu mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango ariko ngo ubu asigaye abarizwa mu karere ka Nyanza nk’uko yabibwiye abaturage bari bamutaye muri yombi.
Ubwo abaturage bamuhataga ibibazo ku mpamvu yatumwe yiba igitoki byanagaragaraga ko kikiri umunyagara yasubije ko byatewe n’inzara y’amafaranga yari amaranye iminsi.
Yisobanuraga agira ati: “Iki gitoki mfatanwe nari maze iminsi ngicaho ku nzira n’uko nkumva umutima ubwira ngo nzakibe hanyuma njye kukigurisha” .
Akomeza avuga ko icyo gitoki yacyibye agitanguranwe na ba nyiracyo ngo kuko we yakirebaga ku ruhande rwe agasanga cyeze ku buryo umuntu atakirarana inzara.
Mu mudugudu wa Kavumu uwo musore yafatiwemo ahibye agitoki bamwe mu baturage baho kandi batakaga ko bamaze iminsi bibwa ibikoresho bitandukanye ndetse rimwe na rimwe bakabinjirana no mu nzu bakiba ibyo bayisanzemo.
Abenshi muri bo nk’uko bagiye babitangaza ngo ubwo bujura ahanini bwabibasiye mu cyumweru gishize ndetse bakomeza gukurikirana irengero ry’ibikoresho byabo byibwe baraheba.
Agaco k’abajura bihishe inyuma y’ibyo bikorwa kugeza na n’ubu ntirakamenyekana ariko abaturage bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako kace bavuga ko bizashyira abo bene Ngago bagatahurwa.
Uwo musore Jean Paul Ngoga yafatanwe icyo gitoki yibye birakekwa ko yaba ari umwe muri abo bajura ariko we arabihakana akavuga ko ari ubwa mbere yari yishoye muri iyo ngeso mbi yo kwiba.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba mudakeneye ayo kwiba ibitoke nimwerekane andi murebe ko nayo batayashyiraho. Bavuge ibyo batabona se? Izo ni imyumvire ya faux
uyu mutype wanyu ko atavuga igikombe cyatashye i nyanza?imihanda myiza turi kubaka n’umujyi usukuye ntabyo abona kandi ahirirwa?Igitaramo ca PGGSS se ko atakivuga kandi abahanzi baraturyoherej? Titi afite ikbazo cyo kwanga nyanza.
Bavuga ibigondoye imihoro ikarakara!!!
NTIBINTANGAJE, KUKO INGENGABITEKEREZO YO GUSENYA NYANZA, NTAHO YAGIYE, I NYANZA NI IWABO W’INKA N’ABAANTU, AMATA N’UBUKI
DUKENEYE KUMENYA IBYIZA BYA NYANZA KANDI BIYITEZA IMBERE NTIDUKENEYE KUEMENYA UWIBYE IGITOKI KUKO IYI NI AFFAIRE YO Y’UMUKURU W’UMUDUGUDU.
DUKENEYE AMAKURU YO KUBAKA NYANZA, AYA YO KWIBA IBITOKI NTITUKENEYE,AHO GUSHAKISHA IMPAMVU ZITUMA I NYANZA TURI I NYUMA MURI MUTUELLE,IMPAMVU UMUNYENYANA UKIZE AHITA AHUNGA AKIGIRA GUTURA AHANDI ..., AHUBWO URATUBWIRA IBITOKI???MBESE UYU MUSWA YIZE ITANGAZAMUKURU??????????
Ariko namwe murasetsa baavuge ibyo batabona se? Ngaho nimuhakane ko uyu musore atari uw’i Nyanza aho kuvuga ngo bajye bavuga ibyo batabonye. Kuva kera se Nyanza siho iwabo w’abajura
KIGALI TODAY IZADUKIZE TITI KUKO NTIYUBAKA AHUBWO ARASENYAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA, MBESE MBABUZE ABANYAMAKURU BABISHOBOYE ?????
ese i NYANZA nta kintu cyiza mujya mubona mwakwandika kihaturuka???? umunyamakuru wanyu uhakorera mumugenzure n’inkuruze rwose, azajye agerageza gutanga amakuru meza yubaka abanyarwanda ntagakunde byacitse.