Nyanza: Polisi yafashe imodoka yakwirakwizaga amafaranga y’amahimbano

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yaburijemo umugambi mubi wari ufitwe n’insoresore eshatu zari mu modoka y’ivatiri zifite gahunda yo guhangika abantu no kubakwirakwizamo amafaranga y’amahimbano.

Muri izo nsoresore eshatu polisi yashoboye guta muri yombi umwe abandi barayicika ariko bakomeje gushakishwa nk’uko Supt Jules Rutayisire uyobora polisi muri aka karere yabitangarije Kigali Today.

Uyu muyobozi wa polisi avuga ko iyo vatiri yafashwe tariki 10/09/2013 nyuma y’uko abantu yari itwaye barimo bagenda bagura inkoko ku muhanda bakabishyura amafaranga y’amahimbano.

Amakuru polisi nayo ikesha abantu bari batangiye kuhangikwa ayo mafaranga y’amahimbano avuga ko muri iyo modoka harimo igikapu kinini kiyuzuyemo.

Imodoka yakoreshwaga mu gukwirakwiza amafaranga y'amahimbano.
Imodoka yakoreshwaga mu gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Ngo kugira ngo uwo mugambi wabo utahurwe abari bahawe ayo mafranga baje kumenya ko batekewe imitwe ariko imodoka izo nsoresore zarimo ikiri hafi aho maze bahitamo kwitabaza polisi ngo ibafashe kuyikurikira.

Polisi yabirukankanye umuhanda wose Nyanza-Ruhango ibafata bamaze gukata mu muhanda w’igitaka ariko umwe muri bo niwe washoboye gufatwa abandi bayica mu myanya y’intoki ndetse nayo mafaranga y’amahimbano barayatorokana .

Twahirwa Telesphore wafashwe na polisi akekwaho kuba nawe yari muri uwo mugambi ahakana ko ntaho ahuriye na bagenzi be bari kumwe muri iyo modoka.

Agira ati: “Njye twahuriye mu nzira mbasaba ko banyigiza imbere n’uko banyinjiza mu modoka yabo ariko nta bwo narinzi ko bari abatekamutwe bagenda bahangika abantu amafaranga y’amahimbano”.

Umwe muri bo witwa Twahirwa Telesphore yafashwe na polisi ubu afungiye kuri station yayo ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Umwe muri bo witwa Twahirwa Telesphore yafashwe na polisi ubu afungiye kuri station yayo ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Icyakora abahawe ayo amafaranga nawe baramushinja ko yari muri iyo modoka ndetse akanagaragaza ko afite icyo ahuriyeho na bagenzi be bari kumwe bagendana.

Amafaranga bari bamaze gutanga bagura inkoko muri ayo mafaranga y’amahimbano angana n’ibihumbi 35 nk’uko Supt Jules Rutayisire uyobora polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza abivuga.

Aganira na Kigali Today yaboneyeho kwibutsa abantu bose kujya bashishoza ku mafranga yose bakiriye ngo kuko hari ubwo ashobora kuba ari amahimbano ibyabo batanze bikaba bigendeye ubusa.

Kwigana, guhindura cyangwa konona amafaranga bihanwa n’ingingo ya 601 y’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho umuntu uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza kuri irindwi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abo bahangitsi b’Amafaranga gukoresha amayeri menshi cyane, kandi ni chaine ndende.bamwe barazwi. hari nuwo tuzi wafatiwe mucyuho afungirwa i Nyanza .ariko ntawamenye uko yafunguwe. .ariko iminsi y’umujura ibaze ni39 uwa 40 arafatwa. Bararye barimenge. Nibikorwa byimishinga yinyungu baba bacuje abaturage birazwi nubwo batarafatwa
Amaherezo namwe.eregahunda barazwi. Nuko gusa utanga gushinja umuntu ntagihanga umufatanye.

alias J.PAUL yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

nibyiza ko abatetsi bimitwe bose bakurikirangwa hari abantu batatu baherutse kwirukangwa muri imwe mu ma bank mu Rwanda kuko basanze bafite diplome batarize
1.Cedric ABUNA MUGUMYA 0788301089 yari umu IT
2.Robert KAYITARE 0788411823 yari Branch manager
3.Anita ndahiro 0788312689/0785836432 yarashizwe kwakira aba clients
nibindi bigo bijye bigenzura
Mugire Amahoro

Nice Mugore yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

Ariko uyu munyamakuru aratubeshye, ko iriya tariki itaragera? cyangwa arateganya ko bizaba ku italiki ya 10/09/2013.Ni umupfumu se? cyangwa ni umuhanuzi? ntibyoroshye!

kaburame yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka