Nyanza: Babiri bari maboko ya Polisi bazira kwangiza ibiti by’ishyamba cyimeza

Ntamahungiro Theodore w’imyaka 21 na Kaberuka Jean Damascene w’imyaka 42 bafungiye kuri poste ya Polisi ya Ntyazo bakuriranweho kwigiza ibiti by’ishyamba cyimeza bitwikiriye ijoro.

Ibyo biti bakuriranweho kwangiza byitwa imisheshe bikaba bivugwa ko bibyazamo imibavu (parufe) ndetse n’indi miti itandukanye ikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo nk’uko abafashwe babyemeza.

Bavuga ko ibyo biti bifite isoko rinini mu gihugu cya Uganda bikaba bijyanwayo n’Umunyarwanda izwi ku izina rya Kibonke usanzwe ubivana mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza akabigeza mu mujyi wa Kigali hanyuma bikajyanwa mu gihugu cya Uganda.

Imodoka yafatanwe ibyo biti ibitwaye rwihishwa mu ijoro ni iyo mu bwoko bwa Daihatsu yari itwawe n’umushoferi witwa Hakizimana Hussein nawe wabaye acumbikiwe na polisi kimwe na begenzi be bari kumwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo, Habineza Jean Baptiste, avuga ko abo bafashwe nyuma y’amakuru bari bamaranye iminsi ababwira ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya kwangiza ibiti by’ishyamba cyimeza cyane barikurikiranyemo iyo misheshe.

Ati : « Tumaze kumenya ayo makuru abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano dutangira kujya ducungira hafi bigeza ubwo tubafatiye mu cyuho batwaye ibyo biti mu modoka bijyanwe mu mujyi wa Kigali».

Abaturage bo mu murenge wa Ntyazo basabwe kwirinda kwangiza amashyamba cyimeza ndetse no gutanga amakuru ku bantu bose bigaragara ko bagamije kuyikuriramo inyungu zabo bwite.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka