Nyamasheke: Umuturage yasanganywe umwobo bivugwa ko wari uwo gutamo abantu

Nkurunziza Ismael utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke arashakishwa nyuma yo gukekwaho gushaka guta umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu.

Ni icyobo gifite metero eshatu n’igice z’ubujyakuzimu, gisanzwe gicukuye mu nzu ariko kikaba cyari gitwikirijwe imbaho n’inzitiramubu.

Ukomejegusenga Eliezer uyobora Umurenge wa Bushenge yabwiye Kigali Today ko icyobo cyasibuwe ariko basanze nta bandi yatayemo uretse uwo yashatse gutamo ariko ntabigereho.

Umuyobozi urimo kuyobora Umurenge wa Bushenge mu gihe Abanyamabanga Nshingwabikorwa bari mu mahugurwa mu kigo cya Nkumba, asobanura ko tariki 30 Ugushyingo 2023, Nkurunziza Ismael yateze umumotari amukuye i Rusizi, bagera mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke akamwinjiza mu nzu ngo amwishyure.

Agira ati "Umumotari yatubwiye ko yamusabye kwinjira mu nzu, amusaba kumuteruza igifuka kiremereye ariko undi arabyanga niko gushaka kumusunikira mu cyobo yacukuye mu nzu."

Akomeza avuga ko umumotari yinjije ikirenge mu cyobo ariko akigarura vuba agahita atabaza.

Ati "Umumotari yaratabaje abaturage baratabara, naho Nkurunziza we yihutira gusiba icyobo ajugunyamo ibifuka."

Nkurunziza ubu yaburiwe irengero naho umugore we afungiye ku biro by’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Bushenge aho arimo gutanga amakuru.

Ukomejegusenga avuga ko inzu yashyziweho uburyo bwo kuyicungaho umutekano, mu gihe hari hategerejwe uburenganzira bwo kureba ibiri mu cyobo, bakaba ngo basanze harimo ibifuka yatayemo ubwo yageragezaga kugisiba.

Naho umugore we ubwo yabazwaga, yatangaje ko umugabo we yagicukuye amubwira ko agiye gukora ubucuruzi kandi azajya ashyiramo ibicuruzwa.

Ukomejegusenga asaba abaturage kuba maso kandi bagatanga amakuru ku bintu badasobanukiwe kuko ubuyobozi bwabegerejwe.

Agira ati "Nta kintu twasanzemo ariko abaturage tubasaba gutangira amakuru ku gihe tugakumira icyaha kitaraba. Bafite Mutwarasibo na Mudugudu, mu gihe babonye ibintu bidasobanutse bajye bababwira."

Inkuru ya Nkurunziza yibukije benshi umugabo uzwi nka Kazungu kuri ubu uri mu nkiko, aho yafashwe nyuma yo kuvugwaho kwica abantu akabata mu cyobo cyari mu nzu yabagamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka