Nyamasheke: Umusaza yaguye mu bitaro nyuma yo kwiyahuza “simukombe”

Nyuma y’uko Nyaminani Daniel w’imyaka 93 wo mu murenge wa Rangiro agerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko (simukombe) tariki 08/07/2013; yaje gupfa tariki 09/07/2013 aguye ku Bitaro bya Kibogora aho yari yajyanywe igitaraganya mu rwego rwo kumutabara.

Uyu musaza ukomoka mu mudugudu wa Gahisi mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke yiyahuje uyu muti wica udukoko ngo bitewe n’uko umugore we amusuzugura, nk’uko amakuru ava mu murenge wa Rangiro abivuga.

Ubwo Nyaminani yageragezaga kwiyahura tariki 08/07/2013, umugore we yaratabaje abibwira abaturanyi n’ubuyobozi bahageze bashaka kumuheka ariko umusaza akabarwanya kugeza ubwo yaje gucika intege babona kumuheka bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro ari na cyo cyamwohereje ku Bitaro bya Kibogora igitaraganya.

Uyu musaza wari wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora ari indembe yaje kugwa kuri ibi bitaro yari yoherejweho mu gitondo cya tariki ya 9/07/2013, ndetse umuryango we ukaba wamaze kumushyingura.

Uyu musaza w’imyaka 93 y’amavuko ahitanywe n’umugambi we wo kwiyahura nyuma y’uko mu cyumweru gishize na bwo yari yabigerageje ariko abaturage bakamutesha.

Intandaro y’umugambi we wo kwiyahura bivugwa ko ngo ari uko umugore we uri mu kigero cy’imyaka 35 yaba yamusuzuguraga. Nyaminani ngo yari yarapfushije abagore ubugira kabiri ku buryo uwo babanaga yasize yari uwa gatatu.

Nubwo uyu musaza ngo yavugaga ko umugore we amusuzugura, amakuru akekwa n’abaturage bo mu murenge wa Rangiro avuga “ako gasuzuguro katajyaga ahagaragara” gashobora kuba katurukaga ku itandukaniro ry’imyaka yari hagati y’uyu mugabo w’imyaka 93 ndetse n’umugore we (wa gatatu) uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko.

Abaturage bakeka ko bitewe n’imyaka y’ubukure bw’uyu musaza, ashobora kuba hari inshingano atuzuzaga z’urugo maze bikamutera ipfunwe riganisha ku cyemezo kigayitse cyo kwiyahura ari na cyo cyamuhitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Twagirayezu Zacharie, atanga inama ku baturage ko nta mpamvu n’imwe yatuma umwe mu bashakanye yiyahura ku bw’amakimbirane yagiranye na mugenzi we ahubwo ko mu gihe havuka ikibazo bashobora kukiganiraho ubwabo cyangwa bakiyambaza izindi nzego zikabafasha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka