Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 93 yari yiyahuye ngo kuko umugore we amusuzugura

Nyaminani Daniel w’imyaka 93 utuye mu mudugudu wa Gahisi mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 8/07/2013 yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko ngo abitewe n’uko umugore we amusuzugura.

Cyakora umugambi wa Nyaminani ntiwagezweho kuko umugore we yahise ahuruza abaturanyi n’ubuyobozi maze umusaza bakamujyana ku Bitaro igitaraganya nubwo umusaza yabanje kunangira abarwanya ku buryo batari bushobore kumuheka.

Ngo hashize akanya imbaraga ze zitangira kugabanuka, bahita bamuheka mu ngobyi bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro na cyo cyahise kimwohereza ku Bitaro bya Kibogora agerayo akiri muzima.

Amakuru ava mu murenge wa Rangiro avuga ko uyu musaza amaranye iminsi umugambi wo kwiyahura abishingira ko ngo umugore we uri mu kigero cy’imyaka 35 yaba amusuzugura ariko kandi ngo ntagaragaze imiterere y’ako gasuzuguro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Twagirayezu Zacharie, atanga inama ku baturage ko nta mpamvu n’imwe yatuma umwe mu bashakanye yiyahura ku bw’amakimbirane yagiranye na mugenzi we ahubwo ko mu gihe havuka ikibazo bashobora kukiganiraho ubwabo cyangwa bakiyambaza akagoroba k’ababyeyi.

Muri ako kagoroba, ababyeyi b’abagore n’ab’abagabo b’inyangamugayo bagira uruhare mu kunga imiryango no gutanga inama zituma ikomeza kubana neza; kandi byaba byananiranye bakaba bakwiyambaza ubutabera bukabatandukanya aho kugira ngo umuntu abure ubuzima.

Si ubwa mbere uyu musaza Nyaminani agerageje kwiyahura kuko no mu cyumweru gishize na bwo ngo yari yashatse kwiyahura anyweye uwo muti wica udukoko (bakunze kwita simukombe) ariko baramutesha. Ngo icyo gihe abaturage batekereje ko yabiretse kuko nta mpamvu igaragara babonaga yamutera kongera gushaka kwiyahura.

Amakuru akekwa n’abaturage bo mu murenge wa Rangiro avuga ko “ako gasuzuguro katajya ahagaragara” gashobora kuba gaturuka ku itandukaniro ry’imyaka iri hagati y’uyu mugabo w’imyaka 93 ndetse n’umugore we (wa gatatu) uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko.

Abaturage bakeka ko bitewe n’imyaka y’ubukure bw’uyu musaza, ashobora kuba hari inshingano atuzuza z’urugo maze bikamutera ipfunwe riganisha ku cyemezo cyo kwiyahura.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyabuneka ndasaba ninginze ko mwatabara twebwe abakozi bakora muri campany yabashimwa kuko akarengane nikose gukorere campany ukamara umwaka umwe ibiri utazwi nagahinda reta nishake uko iturwanaho nibyishi bishobotse mwazadusura murakoze ntimwemerewe kuntagaza amazina.

tuyishime fidele yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka