Nyamasheke: Umugabo yategeye undi mu nzira aramuniga amuziza ko amusambanyiriza mushiki we

Havugimana Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nkuro mu kagari ka Vugangoma mu murenge wa Macuba afungiye kuri Station ya Police ya Kanjongo kuniga undi mugabo amushinja ko yamusambanyirizaga mushiki we.

Ku mugoroba wa tariki 28/05/2013, Havugimana ngo yari yahoze asangira inzoga mu kabari kamwe n’uwo yategeye mu nzira witwa Ntihinyurwa Emmanuel ufite imyaka 45 y’amavuko.

Cyakora ngo byageze aho, buri wese anywa ukwe, kuko ngo Havugimana yagaragazaga ko ababajwe n’uko uwo mugabo wundi ajya kumusambanyiriza mushiki we.

Ngo nyuma gato, Havugimana yaje gusohoka muri ako kabari k’uwitwa Yohana mu ga-centre ka Mbuga maze ataha mbere ya Ntihinyurwa ajya kumutegera mu nzira anyuramo ataha.

Amakuru aturuka mu murenge wa Macuba aravuga ko saa tatu n’igice z’ijoro Ntihinyurwa yari ageze aho Havugimana yamutegeye maze Havugimana amukubita umutego yitura hasi arangije aramuboha, aramuniga maze batangira kugundagurana ndetse Havugimana akaba yaje kumukomeretsa hejuru y’ijisho amukebesheje najoro (agahoro kigondoye bahiza ubwatsi bw’amatungo).

Ntihinyurwa ngo yakomeje gutaka maze aza gutabarwa n’inzego zishinzwe umutekano zari zigeze hafi muri uwo mudugudu, zihita zimugeza ku Kigo Nderabuzima kugira ngo ahabwe ubuvuzi naho Havugimana ashyikirizwa Polisi y’Igihugu ahita ajya gufungirwa kuri Station ya Police ya Kanjongo.

Nubwo ari urugomo, amakuru aturuka mu murenge wa Macuba avuga ko “uko bigaragara”, nta mugambi w’ubwicanyi Havugimana yari afitiye Ntihinyurwa ahubwo ngo kwari ukumuha isomo ry’ubwo busambanyi kuko kuva saa tatu n’igice z’ijoro kugera saa saba z’ijoro yari akimuziritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Uwanyirigira Florence yabwiye Kigali Today ko yamaganye uru rugomo maze avuga ko mu gihe umuntu agiranye ikibazo na mugenzi we adakwiye gufata umwanzuro wo kwihorera ahubwo ko akwiriye kwegera ubuyobozi kugira ngo bumufashe kugikemura kuko umuntu wese wihoreye abihanirwa n’amategeko nubwo ikosa yakorewe ryaba rifite ishingiro.

Uwanyirigira yongera kugira inama abaturage ko bakwiriye kwirinda ingeso mbi y’ubusambanyi kuko aho yagaragaye hakunze kuvuka amakimbirane akomeye, bityo agasaba abagifite irari ry’iyi ngeso kuyicikaho burundu mu rwego rwo kwiyubaha no kubungabunga umutekano.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Macuba yongera kwibutsa abakoresha utubari ko bagomba kubahiriza amasaha yashyizweho yo gufunga saa mbili z’ijoro mu rwego rwo kwirinda ubusinzi bwavamo intandaro yo guhungabanya umutekano.

Muri uyu murenge wa Macuba, ngo hari igihe abakoresha utubari bashaka kubahiriza aya masaha yo gufunga ariko bakabangamirwa n’abaturage baba banywa inzoga badashaka gutaha, by’umwihariko muri iyi minsi aho benshi barimo kuvana amafaranga mu ikawa yeze.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buriya se ahubwo iyo ahana uwo mushiki we wigize ikirara, ariwe, ari n’uwo yakoreye urugomo ndetse na mushiki we bose nibisubireho, ntawaseka undi.

mushishoze yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka