Nyamasheke: Inzuki zaturuye zirya abantu, zica inka n’ingurube

Ku mugoroba wa tariki 29/05/2013, inzuki zo mu ruvumvu ruri mu mudugudu wa Bitaba mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba zaraturuye zirya abantu, zica inka ndetse n’ingurube.

Ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo abantu benshi bavaga mu isoko bataha inka yari iguzwe n’Abanyekongo mu isoko ry’amatungo rya Bitaba bayijyanye ku cyambu cya Rugari yavuye mu zindi maze iratana igera nko muri metero 100 z’umuhanda ahari iyo mizinga ihirikamo umwe maze inzuki zigahita zikwira hose.

Mbanjineza Jonathan, Perezida wa Koperative ishinzwe umutekano muri iryo soko yadutangarije ko abantu bariwe n’inzuki bagera kuri 54 barimo 6 (abagore 3 n’abagabo 3) bababaye cyane ku buryo bajyanywe ku bigo nderabuzima bya Hanika, Karengera, Gatare na Karambi ariko bakaba baje koroherwa bagataha.

Izo nzuki zahise zirya ingurube irapfa ndetse inka imwe yari irembejwe na zo yagerageje kwiruka ku gasozi ihunga ariko igwa mu musarani ihita ipfa.

Mu rwego rw’ubutabazi, abaturage bacanye umuriro hafi y’aho zariraga abantu ku buryo habonetse umwotsi mwinshi maze inzuki zibasha gutuza.

Ubuyobozi bw’akagari ka Rugari bwasabye nyir’urwo ruvumvu ko yakwimura imizinga ye ikajya kure y’inzira nyabagendwa kugira ngo izo nzuki zitazagira abandi bantu zirya.

Hagati aho muri iyo nkubiri yo kuribwa n’inzuki, abantu benshi bataye ibikoresho bari bavuye guhaha muri iryo soko ku buryo koperative y’umutekano hari ibyo yabashije kwegeranya.

Kugeza ubu, ababasha kugerayo bakavuga ibikoresho bataye, bagasanga bihari barabihabwa nk’uko twabitangarijwe na Mbanjineza Jonathan ukuriye iyo koperative.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzuki ntiziryana kuko nta menyo zigira. Ahubwo ziradwinga. Aha twakosoraga imivugire y’ikinyarwanda, murakoze.

Ndayisenga Eugene yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka