Nyamasheke: Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Parike ya Nyungwe

Nyuma y’iminsi ibiri ishyamba rya Nyungwe ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, kuri uyu wa 06/08/2013, abaturage bo mu murenge wa Bushekeri, akarere ka Nyamasheke babyutse bajya kuzimya umuriro wongeye kwaduka muri iryo shyamba ariko kugeza ubu umuriro uracyaka.

Iyi nkongi ngo yatangiye kugaragara ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 5/08/2013. Munyankindi Eloi uyobora umurenge wa Bushekeri yabwiye Kigali Today ko hahiye ahantu habiri harimo hamwe hari hahiye mbere ariko hakaba hari hajimijwe tariki 04/08/2013 ahagana saa sita n’igice z’amanywa, ndetse n’ahandi hahiye bwa mbere.

Cyakora ngo ahahiye bushya ho hari hato ku buryo ubwo twavuganaga mu ma saa tanu za mugitondo (11h06’) cyo kuri uyu wa 6/08/2013, ho bari bamaze kuhazimya, hasigaye ahari hahiye mbere.

Bitewe n’uko ishyamba rya Nyungwe ritsitse kandi rikaba rigaragara nk’irifatanye, ngo biragoye cyane kugira ngo abantu babashe kuzimya umuriro, cyane ko akenshi badashobora kugera aho uba urimo kugurumanira, ahubwo ko kugira ngo bimenyekane bituruka ku mwotsi uba ucumba hejuru.

Ku bw’ibyo, ngo icyo bakora mu rwego rwo kuzimya ni uguca “umuciro” ari byo guharura umukandara uzengurutse igice kirimo gushya kugira ngo umuriro nuhagera utabona uko wambuka ahubwo ugahera ahongaho gusa.

Umuyobozi w’umurenge wa Bushekeri arongera gusaba abaturage kuba maso kandi bakajya bagenzurana kugira ngo umuntu utarara iwe, bimenyekane aho yaraye kuko bamwe muri bo bakekwa ko ari bo bajya guhakura muri Nyungwe ari na byo byaba intandaro y’uyu muriro, kugeza ubu utaramenyekana ikiwukongeza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bongere umutekano pe naho ubundi barutwitsi nibenshi.

Iradukunda eric yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka