Nyamasheke: Impanuka ikomeye yahitanye babiri, abandi babiri bajyanwa mu bitaro

Abantu babiri bitabye Imana abandi babiri barakomereka cyane mu mpanuka y’imodoka ya FUSO yabaye mu gitondo cya tariki 01/06/2013 mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.

Iyi modoka ya FUSO (longe chassis) ifite pulaki zo mu gihugu cy’u Burundi “BU A9671A” yari ipakiye imyumbati iva i Kampala muri Uganda yerekeza i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko igeze muri iki gice cy’ishyamba rya Nyungwe igonga umugunguzi.

Iyi mpanuka yari ikomeye cyane.
Iyi mpanuka yari ikomeye cyane.

Mu baguye muri iyi modoka harimo Umurundi wari uyitwaye, Harushimana Henri w’imyaka 35 ndetse n’umusirikari w’u Rwanda, Sergent Mwumvaneza Manasse wakoreraga muri Parike ya Nyungwe mu gice cya Pindura, akaba yari muri iyo modoka bamufashije mu buryo bw’urugendo (lift).

Abarundi babiri barokotse iyi mpanuka ari bo Mwumvaneza Silas yoherejwe ku Bitaro bya Kibogora naho Ntakirutimana Alexis yoherezwa ku Bitaro bya Bushenge.

Iyi FUSO yakoze impanuka yari ipakiye imyumbati iva Kampala muri Uganda yerekeza Bukavu muri DR Congo.
Iyi FUSO yakoze impanuka yari ipakiye imyumbati iva Kampala muri Uganda yerekeza Bukavu muri DR Congo.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamasheke ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bushekeri zahise zitabara ku buryo ari na zo zabashije kuvanamo abo iyi modoka yari yatsikamiye.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yetewe no kubura feri kw’iyi modoka ya FUSO bigahurirana n’uko umushoferi wayo atari amenyereye umuhanda wo mu ishyamba rya Nyungwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo kabisa, nanjye nageze ahantu imodoka yagonze umuntu nsanga avirirana nibutse SIDA ubwoba buranyica, nahamagaye abaganga bahagera nka nyuma ya 10 minutes kandi ubwo urumva ko umuntu yari amaze gutakaza amaraso menshi. cyakora ashobora kuba yarakize kuko bamutwaye agihumeka. Gusa abantu bakagombye guhora bagendana udukoresho twibanze nk’urwembe, igikwashi, groves, n’atundi twagufasha uhuye n’ikibazo. Merci

Marcop yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Mukomere, mukomere,mbonye uyu musilikare yambaye gants nibuka igitekerezo natanze kuri radio rwanda cy’uko buri modoka yagira boite ya gants propres, kuko burya muri accident abantu bapfa batagombaga gupfa,kuko aho nabibonye muri accident abantu batinya gukora k’umuntu uvirirana batinya kwandura indwara ziba mu maraso nka VIH (kandi nibyo koko),bityo agapfa bamureba bagombaga kumutabara batsindagira umutsi urimo kuva umuntu akabaho,Police mubyigeho murebe niba byashoboka kuko ni ingenzi,merci.

victor yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka