Nyakiriba: Abaturage bangirizwa n’amazi ava mu muhanda Musanze-Rubavu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rukoro, akagari ka Kanyefurwe, umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu barasaba ko amazi ava ku muhanda wa Musanze-Rubavu yashakirwa indi nzira kuko abangiriza.

Abaturage bavuga ko ikibazo cy’amazi gikunze kuboneka mu gihe cy’imvura kuko umuyoboro ujyana amazi y’imvura mu mugezi wa Sebeya wuzura amazi akajya mu ngo z’abarurage.

Ariko ngo n’ubwo abaturage bavuga ko ikibazo ari amazi aturuka mu muhanda wakozwe na sosiyete ya STRABAG mu mwaka wa 2009, ngo nabo ubwabo ntibafite imireko ifata amazi ku mazu kandi biri mu buryo bwo kwirinda amazi asenya nk’uko bitangazwa na Habarugira Felecien ushinzwe uterambere mu kagali ka Kanyefurwe.

Abaturage bo mu kagari ka Kanyefurwe bavuga ko bangirizwa n'umuhanda wakozwe na STRABAG.
Abaturage bo mu kagari ka Kanyefurwe bavuga ko bangirizwa n’umuhanda wakozwe na STRABAG.

Iki kibazo cyagejejwe ku murenge no ku karere ariko nta gisubizo kiraboneka. Habarugira Felicien avuga ko mu gihe bagitegereje ubufasha bw’inzego zo hejuru abaturage basabwa kwishakamo ibisubizo bacukura ibyobo binini bishobora kuyagabanyiriza ingufu kugira ngo adakomeza kubasenyera.

Ibi kandi byiyongeraho kwitabira gahunda yo gutunga ibigega bitangwa na Fina Bank ku nguzanyo mu rwego rwo gukumira ubwinshi bw’amazi ajya mu butaka akangiza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka