Nyagatare: Mu mudugudu wa Mirama haravugwa ubujura bukabije

Abatuye umudugudu wa Mirama ya mbere mu kagari ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare baratangaza ko muri iyi minsi uragaragaramo ubujura bukabije.

Zimwe mu mpungenge abatuye uyu mudugudu bafite nuko ubu bujura bukorwa nijoro kandi abajura bakinjira mu nzu ntawe ubumva bakagera naho ba nyiri urugo baryama ntawe ubumvise.

Mu ijoro ryo kuwa 26 Gicurasi saa munani nigice z’ijoro, abajura babiri binjiye mu rugo rwo kwa Twagiramungu Claude, bagera naho baryama ntibabumva babatwara amagare abiri, amafaranga ibihumbi 20 n’ibindi bikoresho byo murugo.

Naho mu ijoro ryo kuwa 27 Gicurasi, abajura babiri bateshejwe inka ebyiri zari zigiye kwibwa mu rugo rwo kwa Ntakontagize Kaniziyo.
Uretse izi nka kandi muri iryo joro umuntu utazwi yateshejwe moto yo mu bwoko bwa Bajaj boxer.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Gicurasi ubwo abaturage, Inkeragutabara, kimwe n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu bari ku irondo abajura babiri bagerageje gushaka kwiba ntibyabahira kuko, basanze bari maso hakaba hafashwe uwitwa Ndayishimiye Emmanuel wavuze ko aturuka mu Kinihira imwe muri quartiers zigize mujyi wa Nyagatare.

Joseph Mazimpaka ushinzwe umutekano mu mudugudu, yatangaje ko hakozwe uburinzi budasanzwe kugirango aba bajura bafatwe.

Nyuma y’imbaraga zikomeye n’ubushake bigaragazwa n’abaturage mu gushakira umuti iki kibazo cy’ubujura, ubu barishimira kuba hari bamwe bagenda bateshwa kwiba abaturage dore ko bimaze kugaragara ko aba bajura baza bateguye neza aho bagiye kwiba.

Umuyobozi w’umudugudu wa Mirama ya mbere, Ngoboka Jonas, atangaza ko bagiye gukora uko bashoye kugira ngo hatagira undi muturage wakwibwa, gusa akanongeraho ko hifuzwa izindi mbaraga z’inzego z’umutekano ku buryo iki kibazo cyakemuka burundu.

Umudugudu wa Mirama ya mbere utuwe n’ingo 350 zibarirwamo abaturage basaga 3000.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka