Nyagatare: Babiri bafunzwe bakekwaho kunyereza Miliyoni 160 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary,
n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Aba bombi bafunzwe tariki 04 Ukuboza 2023 nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, kigaragaje ibyavuye mu igenzuramutungo tariki 01 Ukuboza 2023.

Hodari Hillary w’imyaka 50 wari usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ikipe ya Sunrise na Muhoza Happy w’imyaka 30, bakurikiranyweho ibyaha bitanu (5), ari byo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya Koperative no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa Koperative.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2018 aho bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 160.

Muri aya mafaranga harimo inguzanyo yatswe muri Banki mu izina rya Koperative ntibayakoreshe icyo yagenewe.

By’umwihariko, Hodari Hillary, nka Perezida wa Koperative ngo yishyize ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.

Aba bombi bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa ibihano by’igifungo bitandunye kuva ku mezi atandatu (6), kugeza ku myaka 10, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe (1,000,000) kugeza kuri Miliyoni 10 ( 10,000,0000).

Icyaha cyo kunyereza umutungo giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka 10 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5), z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 16 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Uhamijwe iki cyaha n’Urukiko, ahanishwa igifungo kiva ku myaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), hakiyonegeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Uhamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka 10 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze Miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).

Icyaha cyo guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya Koperative, giteganywa n’ingingo ya 144 y’ itegeko N° 024/2021 ryo ku wa 27/04/2021 rigenga amakoperative mu Rwanda. Uhamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW).

Icyaha cyo gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa Koperative, giteganywa n’ingingo ya 148 y’ itegeko N° 024/2021 ryo ku wa 27/04/2021 rigenga amakoperative mu Rwanda. Ugihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi Magana atanu (500,000 FRW), ariko atarenze Miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).

RIB iributsa abantu bose bafite gucunga umutungo mu nshingano zabo ko, nk’urugero gushyira amavuta mu modoka yawe ukora ibiri mu nyungu zawe, bikandikwa ko yakoreshejwe mu nyungu z’ikigo uyobora ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Irasaba kandi abantu kwirinda ibikorwa bisa n’ibi ari byo usanga bivamo ibyaha kandi RIB ntizabyihanganira kuko uzabifatirwamo wese azashyikirizwa inkiko.

RIB yongeye gukangurira abantu kujya batanga abakuru ku gihe, bakirinda zmvugo za “ntiteranya”, kuko kudatangaza icyaha cy’ubugome na byo ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

RIB kandi irasaba ubufatanye mu kurwanya abanyereza umutungo wa rubanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka