Nyagatare: Abaturage barasabwa kunganira Polisi mu kubungabunga umutekano

Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kuwubungabunga ni kimwe mu byashimangiwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe bikorwa bya Polisi mu karere ka Nyagatare.

Aha hasabwe cyane ko buri wese ukoresha umuhanda yakwitwararika ntagire mugenzi we ahutaza kuko bose bawufiteho uburengenzira bungana.

Iki cyumweru cyatangijwe tariki 11/06/2013 kigamije cyane kugaragaza uruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano cyane bafatanyije n’inzego z’umutekano nka Polisi binyujijwe mu rwego rwa community policing kugeza ubu rwegerejwe abaturage.

Ubutumwa nyamukuru muri iki cyumweru burashimangira umutekano wo mu muhanda nk’uko byumvikanye mu ijambo rya Supt Kalisa Callixte ukuriye Polisi mu karere ka Nyagatare.

Bigizwemo uruhare n’abanyeshuri bo mu bigo bikorera mu mujyi wa Nyagatare, abaturage n’abatwara ibinyabiziga bigishijwe uburyo bwo kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda. Aha abamotari bongeye gukangurirwa gucika ku ngeso yo gutendeka abagenzi bakangurirwa kujya mu muhanda bujuje ibisabwa byose.

Ikindi kizaranga iki cyumweru ni inyigisho zizatangwa mu baturage hagamijwe gukumira ihohoterwa cyane irikorerwa abana. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare busaba cyane abanyeshuri kuritangaho amakuru hagamijwe kurikumira.

Muganwa Stanley, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere, yakanguriye abanyeshuri gufata iya mbere mu gutanga amakuru ku bijyanye no kwica amategeko y’umuhanda hirindwa impanuka.

Yagize ati “Nimwe mukwiye kutubera ijisho muduha amakuru y’abica amategeko y’umuhanda.”

Ubuyobozi bw’ingabo bwo bwishimira kuba abana bitabira icyumweri cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Week) bikaba ngo bitanga icyizere, ko umuryango nyarwanda uzarangwa n’abaturage bumva neza uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Icyakora hagamijwe kunoza imikorere y’abamotari hifujwe ko amategeko abagenga yareba buri wese utwaye moto, hakaba hashingiwe ku kuba hakiboneka abantu batubahiriza aya matageko bagasebya abakora uyu mwuga.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka