Nyagatare: 18 bafunzwe bakekwaho gucuruza inzoga zitemewe harimo na kanyanga

Abantu 18 bafunzwe bakekwaho gucuruza inzoga z’ibiyobwenge harimo Zebra Waragi ndetse kanyanga, bakaba barafashwe mu minsi ibiri gusa.

Bafashe kanyanga n'izindi nzoga zo mu masashi za Zebra waragi
Bafashe kanyanga n’izindi nzoga zo mu masashi za Zebra waragi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba mbere bafashwe mu rukerera rwo ku itariki 16 Ukuboza 2023, bafatirwa mu Mudugudu wa Kamagiri (Kimaramu), Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare mu mukwabu wakozwe na Polisi y’Igihugu, Ingabo, DASSO na RIB.

Avuga ko uyu mukwabu wateguwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko Umudugudu wabo wuzuyemo ibiyobyabwenge.

Muri rusange hafashwe abantu 22 bakekwaho gucuruza kanyanga, babiri muri bo bakaba barasanganywe litiro 6,3 ndetse hanafatwa inzoga ya Zebra Waragi amapaki 112.

Hanafashwe kandi amavuta ya mukorogo amacupa 21 ndetse n’ibiro 400 by’inyama z’amatungo yibwe.

Abafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023, nanone ku makuru yatanzwe n’abaturage, hakozwe umukwabu ugamije abantu, mu Mudugudu wa Rutare ya kabiri, Akagari ka Cyenjojo Umurenge wa Rwempasha, hafatwa abantu batatu basanganywe litiro 140 za kanyanga.

Aba ngo bayikura mu Gihugu cya Uganda bakayizana mu Rwanda, igakwirakwizwa mu baturage.

Uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha mbere y’uko bagezwa mu bugenzacyaha.

Muri rusange ibyo bafatanywe biri kuri Sitasiyo ya Polisi bafungiyeho.

SP Hamdun Twizeyimana, ashimira abaturage bakomeje gufasha inzego z’umutekano gutahura abacuruza ibiyobyabwenge ndetse agashishikariza n’abandi kujya muri uwo mujyo kugira ngo bifatwe bitaragera mu baturage benshi.

Asaba abaturage kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bakabyirinda kuko kubinywa no kubicuruza ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Turabasaba gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo kuko ibiyobyabwenge byinshi bituruka hanze y’Igihugu kandi hose ntihaboneka inzego z’umutekano zihahora usibye abaturage bahatuye. Tubasaba rero ubufatanye bagatangira amakuru ku gihe.”

Avuga ko by’umwihariko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bafite amakuru ko aribwo ibiyobyabwenge byiyongera mu baturage ariko nabo bakaba biteguye kurinda ko byagera kuri benshi mu gihe babonye amakuru ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reta nikurikize itegeko bakanirwe urubakwiye

Felicien pacanga yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka