Ntimugatinye ibitumbaraye – Perezida Kagame

Akomoza ku magambo amaze iminsi avugwa n’Abakuru b’ibihugu bya Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Congo n’u Burundi ko bazatera u Rwanda, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 19 ko nta Munyarwanda ugomba gutinya ibitumbaraye.

Perezida Kagame yamaze impungenge abatewe ubwoba n'amagambo y'abavuga ko bashaka gutera u Rwanda
Perezida Kagame yamaze impungenge abatewe ubwoba n’amagambo y’abavuga ko bashaka gutera u Rwanda

Nubwo mu nama zo mu rwego rwo hejuru zibera mu Rwanda haba hari abashinzwe gusemura mu Cyongereza no mu Gifaransa, iyo Umukuru w’Igihugu afite ubutumwa bwihariye ashaka kugeza ku Banyamahanga, abyivugira mu Cyongereza kugira ngo yizere ko babyumvise 100% nta wundi binyuzeho.

Ni nako yabigenje mu ijambo ritangiza ku mugaragaro Inama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, ubwo yakomozaga ku magambo amaze iminsi avugwa n’Abakuru b’ibihugu by’ibituranyi baherutse kwerura bavuga ko bazatera u Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Nabwiye inshuti zacu, izi nshuti zacu zifite imbaraga, ndetse nabivugiye ku mugaragaro…iyo ari ibintu bireba kurinda iki Gihugu cyababaye kuva kera kikabura umuntu ugitabara, nta n’umwe nkeneye gusaba uruhushya rwo gukora icyo tugomba gukora ngo twirinde. Nabivuze ku manywa y’ihangu, nabibwiye abarebwa n’iki kibazo kandi ni ko bizagenda. Nimujye iwanyu muryame…nta kintu kizambuka umupaka w’iki Gihugu cyacu gito…nihagira umuntu n’umwe ubigerageza….”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Rero ntimugatinye ibitumbaraye ….uba umeze nk’igipirizo umuntu ashobora gukozaho urushinge gusa …. aho twari turi mu myaka 30 ishize, nta kindi kintu kibi kirenzeho gishobora kutubaho, na none kandi ibyo bivuze ko nuramuka udushyize ahantu dushobora gutekereza ko dusa n’abasubiye muri cya gihe, aho uzitegure ko tuzarwana nk’abadafite icyo gutakaza, kandi abazabihomberamo si twe.”

Sinigeze nsubiza ibitutsi byaturutse mu Majyepfo, mu Burengerazuba…biriya ntawe byica, rero sinata umwanya wanjye, twe si uko duteye ariko bazashyira babone isomo ko bakoze ikosa rikomeye.”

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka