Ngororero: Imvura yangije ibyumba by’amashuri bitandatu

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, imvura yaguye yasakambuye ibyumba by’amashuri bitandatu, biherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Akagari ka Gaseke ku kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke (EP Gaseke).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyihaba Thomas, aganira na Kigali Today, yagize ati:"Iyi mvura yaguye ahagana saa sita z’amanywa irimo umuyaga mwinshi, isakambura ibisenge by’ishuri ribanza rya EP Gaseke. Ibisenge bibiri by’amabati byagurutse bigwa ku mashuri ane yari asakaje amategura na yo arasenyuka. Nta muntu wakomeretse kuko abana batari bize".

Kimwe muri ibi byumba kigiragamo abo mu mwaka wa mbere, irindi ntabwo bigiragamo.

Niyihaba akomeza avuga ko mu byumba bitandatu(6) byangiritse, bibiri(2) byari iby’amabati n’ibindi bine(4) by’amategura.

Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’umuyobozi w’ishuri ndetse na Pasiteri wa EPR Gaseke bagenzura iri shuri, batangaje ko kuri uyu wa Mbere abanyeshuri batazabura aho bigira kuko bazigira kuri Paruwasi Gaseke mu gihe bategereje ibikorwa byo gusana ibyangiritse.

Gitifu Niyihaba agira inama abaturage yo kuzirika ibisenge, gufata amazi yo ku mazu, gusibura imirwanyasuri ihari no kuyongera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko mu gice cya kabiri cy’uku kwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura irenze urugero rw’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

BAREBE AHO IKIBAZO KIRI KUKO EJO WASANGA TUBURA N’UBUZIMA BW’ABANABACU

ABIDAN yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ese no gutera ibiti bizengurutse amashuri nabyo bisaba ko Mineduc ihagera, mu myaka 3 ishize amashuri ybatswe ntitwakabaye twumva amashuri yasanbuwe n’umuyaga. Kutazirika ibisenge nabyo bikurikiranwe, abayubatse bizere ko ibisenge byose byubatswe biziritse uko bikwiye. Mu kubaka ntihirengagizwe amategura aho bishoboka, araramba kandi ntatwarwa n’umuyaga. Murakoze

ka yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ubwose bivuze ko nabubaka amashuli batazirika ibisenge neza kuko niyo akunda gutwarwa numuyaga kandi yubakishije ibikoresho bikomeye bahere kuli abo bayubatse ikindi ubuyobozi busaba kandi kidashoboka njya nibaza wafata amazi yinzu gute!!wacukura mtr zingahe zijyamo amazi yinzu !!mubyaro imirinda suli nigisubizo nyacyo aliko mumugi ibyo bikwiye gukorwa na Leta igashaka inzira zamazi kuko imyobo iruzura ahubwo bikaba byateza impanuka mubaturanyi bo munsi Leta ahubwo ikwiye gusaba abantu gutanga inzira zamazi yinzu abantu bagafata ayo bakoresha ibindi nicyo gisubizo cyonyine gishoboka imvura iguye ali nyinshi ihita yuzuza umwobo

Lg yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Nyamara ababishinzwe bazagenzure Ngororero by’umwihariko ku ko ifite ibibazo bitandukanya cyanecyane mu myubakire y’amashuri nonese niba umuyaga utasenyeye abaturage aritwe b’amikoro make ugasenya amashuri ubwo ntakintumwumvamo mwibuke yuko muri kariya karere mu murenge wa Matyazo mukwezi gushize niho hagaragaye amashuri abana bigiramo adasakaye umuyobozi ubifite munshingano ati sinarimbizi muri aka karere kandi mugeze muri bimwe mubigo by’amashuri biri mumurenge wa Kabaya mwakumirwa Ex:Kuri GS Kageshi abana bamaze imyaka irenga 6 bigira mumashuri atagira inzugi(arangaye) Guri C.S Mbandari bihana imbibi naho hari amashuri ashaje cyane naho barindwa n’impuhwe zayo plz ibigo by’amashuri ni byitabweho ku ko n’ibikorwaremezo byo gusigasirwa ku ko bidufatiye runini.

MUGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka