Ngororero: Bamwe mu batuye mu mujyi barinubira urusaku rwa nijoro

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Ngororero bakomeje kwinubira urusaku rwa nijoro ruturuka mu tubari ducuruza inzoga, aho ba nyiratwo barara bavuza amaradiyo n’urusaku rwinshi bikabuza bamwe gusinzira.

Umujyi wa Ngororero uracyari muto kuburyo amazu atuwemo yegeranye cyane n’utubari ducururizwamo inzoga, tukaba ducuruza mu masaha ya nijoro hakaba n’utugeza mu rucyerera.

Umushoferi utwara imodoka y’ikompanyi itwara abagenzi ya Intenational utuye mu mujyi wa Ngororero hafi y’aho abagenzi bategera imodoka avuga ko we na bagenzi be babangamirwa cyane n’urusaku ruturuka mu tubari kuko batabasha gusinzira kandi baba baryamye bananiwe kandi basabwa kuzinduka.

Uyu mushoferi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko rimwe na rimwe kudasinzira neza bituma badakora akazi kabo ko gutwara abagenzi uko bikwiye ndetse bikaba hari n’abo bikoresha impanuka.

Umujyi wa Ngororero.
Umujyi wa Ngororero.

Kampire Claudine we atuye mu gace kitwa kurukiko nawe avuga ko urusaku rw’amaradiyo rudatuma batuza cyane cyane mu masaha ya nijoro.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Ngororero, Dusabimana Leonidas, avuga ko ubundi abacuruzi bemerewe gukora amasaha 24 y’umunsi ariko ko ntawemerewe gutera urusaku rubangamiye abaturage ndetse hakaba hari n’itegeko ribihanira. Ngo bagiye gufatanya na Polisi ikorera mu mujyi wa Ngororero maze bace icyo kibazo.

Uretse abacuruza inzoga bavugwaho gusakuriza abantu, hanavugwa abacuruza indirimbo n’aberekana amafirimi nabo badatinya gucuranga mu masaha ayo ariyo yose ndetse n’ibindi bikorwa bikoreshwa za moteri nk’ibyuma bishya ibintu bitandukanye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka