Ngoma: Umunyonzi yatoraguwe mu kidendezi aboheye mu mufuka yarishwe
Izabayo Elia w’imyaka 17, wari utuye mu mudugudu wa Mpandu mu kagali ka Karama,umurenge wa Kazo,wakoraga umwuga wo gutwara abantu ku magali yatoraguwe tariki 24/05/2013 mu kizenga cy’amazi (icyinyonzo) i Karama, yarishwe anamburwa igari.
Uyu nyakwigendera yari yarabuze kuva tariki 18/05/2013 we n’igari yakoreshaga, nyuma igari riza gufatanwa uwitwa Ndayizeye Elisa wo mu kagali baturanye k’Umukamba avuga ko yariguze.
Abishe Izabayo Elia ntago bakuye telephone ye ku murongo mu rwego rwo kujijisha kandi ko banayitabaga iyo hagiraga uhamagaye maze bakavuga mu izina rye ko yagurishije igari ubundi akigira gukorera amafaranga i Kigali.
Ibi byaje gutera urujijo ubuyobozi bwari bwafashe iri gari ryibwe bityo bwibaza ko ari nyirubwite bavugana niko kurekura uwo barisanganye.
Umuyobozi w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, avuga ko kugera n’ubwo uwo murambo watahurwaga mu kizenga iyo telephone yari ikitabwa.
Umurambo watahuwe n’abantu bari hafi y’icyo kizenga (ikinyonzo niko benshi bakita) kuko hari ikibuga gikorerwamo inama, ubwo bahageraga bakumva impumuro idasanzwe bashakisha bagasanga umufuka uri mu mazi urimo umuntu baboshye amaboko n’amaguru bashyizemo n’ibuye yarapfuye atangiye kwangirika.
Abaturage bihutiye gutabaza ubuyobozi na Polisi maze ubwo bahageraga bahamagaje umuryango w’uyu musore basanga niwe bari barabuze.
Nyuma yo gusanga ko amakuru bahabwaga kuri telephone n’abiyitaga ko ari Izabayo ,atariyo, inzego z’umutekano zihutiye gushakisha wa musore wafatanwe igali rya nyakwigendera,niko gusanga ngo yarahise atoroka yumvishe ko umurambo wabonetse.
Kugera ubwo twandikaga iyi nkuru Ndayizeye Elisa ukekwaho kwica uyu munyonzi yari agishakishwa n’inzego z’umutekano. Ubujura nkubu bwo kwicana ngo ntibwari busanzwe muri uyu murenge wa Kazo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki muvuga inkuru ntimuyisobanure neza. Ese uriya murenge uwa hagana hehe ko mu Rwanda imirenge yitiranywa ari myinshi. Mwari no kuvuga Akarere ako ariko.
Ndakeka uwo ukekwaho kwica uwo munyonzi afite umuryango kd bazi neza inshuti ze Inzego z’ubuyobozi zihere kuri abo kd ntiya mushyize mu mufuka ari wenyine Abaturage rero nibabemso kuko abamufashije bo baracyahari
imana imwakire ariko ubwicanyi burakabije reta nifate ingamba