Ngoma: Babili barafunzwe nyuma yo gusengera abantu 2 bagapfa

Pastori Munyabugingo Sawuli na Harerimana Etienne bakurikiranweho gusengera abantu ntibajyanwe kwa muganga ndetse bakanabapfiraho.

Umukobwa w’imyaka 14 witwa Uwase Fillette ndetse na murumuna we wari ufite imyaka ibili bo mu kagali ka Gatonde umurenge wa Kibungo bapfuye kuri uyu wa 11/06/2013 basengerwa n’aba banyamasengesho bo mu idini rya EBVR.

Urupfu rw’uyu mwana muto rwabaye intandaro y’urugomo rwaguyemo umuntu abandi bane baterwa ibyuma bajyanwa mu bitaro ubwo batabaraga se w’aba bana wari wateye urugo rw’umugore yari yarababyaranye nabo akimara kumva ko uwo mwana yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Nyamihana Philippe, avuga ko aba banyamasengesho barimo umupasiteri wo mu idini rya EBVR, bafatanwe umuntu yabapfiriyeho ngo bari kumusengera aho kumujyana kwa muganga.

Uretse uyu mwana Uwase Fillete waguye mu maboko y’aba banyamasengesho,kuri uyu wa 11/06/2013, murumuna w’uyu mwana nawe yari yakuwe kuri aba banyamasengesho arembye cyane kuwa 10/06/2013 agera kwa muganga ahita apfa.

Amakuru aturuka ku bakiristu b’itorero rya EBVR bavuga ko muri Rukira ngo urusengero rwabo hari abari bafite impano yo gusengera abantu cyane kuburyo wagirangago ni mu bitaro kubera abantu babaga bahari baje ngo babasengere.

Indwara yishe aba bana ntago iramenyekana gusa ikigaragra cyo nuko batagejejwe kwa muganga ngo basuzumwe indwara, keretse uwo mwana muto wahagejejwe nawe yatindanwe agahita apfa.

Umubyeyi w’aba bana (Ingabire Monique) ngo yari yajyanye aba bana ngo babasengere kuko yari aziko barozwe.

Uretse kuba hari abantu bamwe na bamwe barwaza bakihutira kujyana ku banyamasengesho ngo babasengere baziko ari amarozi, hari n’abandi kurundi ruhande usanga birukankira mu bapfumu nabo ngo babavurire amarozi aho kujya kwa muganga.

Ibi bigira ingaruka zuko usanga iyo abo banyamasengesho cyangwa abo bapfumu bananiwe aribwo bibuka kuvuga ngo babajyane kwa muganga maze bagezwayo ugasanga baratindanwe indwara yarabarembeje cyane hakavamo n’abapfa bageze kwa muganga cyangwa abandi bakagwa muri aba banyamasengesho nkuko byagenze.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bantu basengera abantu bakagombye gusengera uwavuye kwa muganga cyangwa bakamusengera ariyo ariko ntibikureho kuba babanza bakamujyana kwa muganga bakamenya icyo arwaye. gusenga ni byo nanjye ndabyemera ko bagusemgera waba urwaye imyuka mibi ikagenda,ariko umuntu ashobora kuba arwaye marariya bakabyitiranya. niyo mpamvu bagomba kubanza kujya kwa muganga.

kaboyi yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka