Musanze: Yafatanwe udupfunyika 200 tw’urumogi

Umugabo w’imyaka 52 yafatanywe udupfunyika 200 tw’urumogi ku bufatanye n’abaturage, ahita afungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza, akurikiranywe gucuruza no gukoresha icyo kiyobyabwenge.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Tom Rutagarama, wubatse, akaba se w’abana bane, yemera icyaha cyo kunywa urumogi, nyamara agahakana icyo kurucuruza, kuko avuga ko arushyikirizwa n’umugabo uturuka muri Congo.

C/Spt Francis Gahima, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’ukuriye ubugenzacyaha muri iyi ntara, yasabye abaturage kurangwa n’ubufatanye mu kurandura ibiyobyabwenge.

Ubu bufatanye ngo bushobora gushingira henshi, nko gutungira agatoki inzego z’umutekano igihe baketse ibiyobyabwenge ku muntu runaka, nk’uko byagenze kugirango uyu mugabo atabwe muri yombi.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, giteganya igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu ku muntu uhamwe n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugera kuri miliyoni eshatu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka