Musanze: Umuryango uherutse guhisha inzu n’ibyarimo byose urasaba ubufasha

Umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’ abana babiri, wo mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, uhangayikishijwe no kutagira aho kuba nyuma y’uko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro badahari.

Inzu n'ibyarimo byose byarakongotse
Inzu n’ibyarimo byose byarakongotse

Ni nyuma y’uko tariki 12 Mutarama 2024 inzu yabo yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose bigahiramo ndetse umugabo wo muri urwo rugo akaba yarahiye akaboko arimo kugerageza kugira ibyo akuramo.

Kimenyi Germaine ni umubyeyi w’abana babiri bo muri uru rugo. Avuga ko mu gitondo cyo kuri uwo munsi inzu yahiye adahari, kuko yari yerekeje i Kigali ari kumwe n’abana be kureba murumuna we wari urembye, ageze ahitwa kuri Mukungwa bamubwira ko inzu ye irimo gushya, ahamagaye umugabo we ntiyafata telefone.

Ariko nyuma umugabo yamubwiye ko yahiye, ahita afata moto aragaruka, ageze iwe ahasanga abantu benshi na Kizimyamoto barazimya ariko ngo bahageze batinze kuko nta kintu na kimwe babashije gukuramo.

Avuga ko haje inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo RIB, Polisi, bababwira ko nta kintu na kimwe basigaranye, bababaza niba hari uwo bakeka waba wabigizemo uruhare ariko kuba batari bahari ngo bbyari bigoye kubimenya.

Basobanuriwe n’Ubuyobozi ko ntacyo bafashwa ako kanya kuko inzu yabo itari ishinganishije. Uyu mubyeyi avuga ko bakibasirwa n’iyi nkongi bahungabanye kuko bari bamaze igihe bakora, bubaka inzu yabo bavugaga ko ari ubuzimwa bwabo ndetse bazayiraga abana babo, ndetse ko yo ubwayo yari ihagaze nka Miliyoni 55Frw byose hamwe n’ibyari mu nzu bikaba bingana na Miliyoni zigera kuri 60 Frw.

Avuga ko nyuma yaho ntaho kurara bari bafite, aho ngo barara mu matongo, bakanyagirwana n’abana, nta myambaro, nta sahani cyangwa igikombe bafite.

Kimenyi uvuga ko yabaye imfubyi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanyuze mu buzima bushaririye ariko agakura yifuza kuzabaho neza, yari yarahuye n’umugabo na we wababaye wakundaga gukora cyane, bakajya mu bihugu by’abaturanyi gushaka ubushobozi bagacuruza kugira ngo abana babo batabaho nabi, ndetse ko bari bamaze kugera ku ntera yabahaga icyizere ko bazabaho neza bitandukanye n’ubuzima bo nk’ababyeyi banyuzemo.

Uyu mubyeyi mu marira menshi avanze n’agahinda yasabye ubufasha, ati: "Ndasaba Leta yacu y’umubyeyi n’abantu batandukanye b’abagiraneza ku isi badufashe. Dukeneye iby’ibanze byadufasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima, abana bacu bakabona ahazaza, kuko ntituzi aho kwerekeza nta kintu na kimwe twarokoye hano mu rugo".

Umugabo wa Kimenyi, Nkurunziza Aimable, na we yunze mu ry’umugore we, ati: "Aha mureba ni ho twari twarashyize imbaraga zacu zose ariko ubu byararangiye nta na kimwe turokoye. Icyo nasaba ni uko umuntu wese ufite ubushobozi yadufasha tukava hano hantu kuko birababaje nukuri".

Bavuga ko iyi nkongi yabasubije inyuma mu bukungu, bagasaba uwabishobora wese kubafasha
Bavuga ko iyi nkongi yabasubije inyuma mu bukungu, bagasaba uwabishobora wese kubafasha

Uwo mugabo akomeza avuga ko na we yahiriyemo ari kugerageza kugira ibyo akuramo, ndetse n’abantu bakaza kubatabara ariko biba iby’ubusa.

Nibishaka Bernard ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Karunyura, yavuze ko ibyo byago babimenye bikimara kuba, baratabara. Ati: " Twatabajwe batubwira ko inzu ihiye, tuhageze tubura ubushobozi bwo kuzimya bitewe n’uko yari yubatse ikomeye, biba ngombwa ko twitabaza inzego zishinzwe umutekano zifite ubushobozi bwisumbuyeho bwo kuzimya. Twamenyesheje abadukuriye ngo bahabwe ubufasha ariko byaba byiza bikozwe vuba cyane kuko uyu muryango kugeza uyu munsi udafite aho gukinga umusaya".

Nibishaka ashimangira ko Nkurunziza abayeho nabi nk’umugabo wari wariyubakiye inzu nziza akaba nta kintu na kimwe afite nonaha.

Basaba inzego nkuru n’undi wese wabyumva kuba yabatabara, kuko ngo bacunganwa no kureba ikirere uko giteye, imvura yagwa bakajya gushaka aho bikinga ku mabaraza y’abaturanyi.

Nibishaka avuga ko kuva ku wa Gatanu bashyizeho irondo ridasanzwe ryo kubacungira umutekano kugira ngo badahura n’ihungabana, kuko barara hanze ndetse ko kuba ingengo y’imari iba idapangiweho ako kanya iri mu bituma bakaza ubukangurambaga bwo kugira ngo batabarwe vuba n’ubuyobozi bubakuriye kuko ku mudugudu nta ngengo y’imari bagira.

Bavuga ko babimenyesheje Umurenge n’Akarere ka Musanze Umurenge wa Cyuve uherereyemo cyane ko abenshi mu bagize izi nzego bageze aho iri sanganya ryabereye.

Avuga ko icy’ibanze bakwiye kubaha ari inzu yo kubamo n’ibiribwa kuko ibindi byari gutunga uyu muryango byahiriye mu nzu.

Umuturanyi w’uyu muryango na we yagaragaje ko bakeneye gufashwa kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Ati: "Iki nacyita ikigeragezo cy’umukara kuko kirakomeye cyane, ni ukuvuga ngo ubuzima bwabo bwahagarariye aha, icyo basigaranye ni ukuba bahumeka gusa kuri ubu bakaba babayeho nabi kuko ntaho kuba bafite, kwita ku bana babiri bafite, kwambikwa n’abagiraneza ntabwo byoroshye. Nabasabira kubona ibintu by’ubuzima bw’ibanze birimo kubona aho kuryama, ibiribwa n’imyambaro".

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yavuze ko iki kibazo yakimenye hashize iminsi ine kibaye, ku wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024, akimenyeshejwe n’umunyamakuru wakimubajije, akaba yarasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve gukurikirana iki kibazo. Ati: "Iki kibazo nakimenye ejo, nasabye ES wa Cyuve (Umunyamabanga Nshingwabikorwa) uyu muryango ngo ukodesherezwe inzu yo kubamo. Ubusanzwe iyo umuntu yagize ibyago nka biriya tumukodeshereza inzu, kuko ntituba dufite ubushobozi bwo guhita tumwishyurira gusa turabyemera ko habayeho uburangare kuko batahise babitumenyesha".

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje guhamagara kuri telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Moussa, ariko ntiyaboneka kuri telefone.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Abaherutse kwibasirwa n’inkongi babonye umugiraneza ugiye kububakira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka