Musanze: Umurambo w’umusore w’imyaka 28 wabonetse umanitse mu giti

Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, abaturage bawusanze umanitse mu giti, bakeka ko yaba yiyahuye.

Mu gitondo ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, abana bari bagiye kwahira ubwatsi bw’inka, banyuze hafi y’aho uwo murambo wari uri mu Mudugudu wa Bwuzure, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, batungurwa no kubona umuntu amanitse mu giti, mu kubigiraho amakenga bihutira gutabaza abari hafi aho, bahageze basanga aziritse umugozi mu ijosi amanitse mu giti.

Abaturage byababereye urujijo kuko uwo musore batari banamuzi muri ako gace
Abaturage byababereye urujijo kuko uwo musore batari banamuzi muri ako gace

Umwe mu baturage wahageze mu bambere yagize ati: “Narimo mpinga mu murima uri hafi y’aho uwo muntu bamusanze, mbona abana baje birukanka n’igihunga cyinshi bari hamwe na nyina bari bavuye guhuruza, bambwira ko babonye umuntu aziritse mu giti”.

“Mu kumva bidasanzwe, nahise nirukankana na bo dutabaza abari hafi aho, twerekezayo, tuhageze dusanga aranagana mu giti aziritse umurunga mu ijosi umeze nk’iyo bazirikisha amatungo, bigaragara ko yamaze gushiramo umwuka. Turacyeka ko yaba yiyahuye kuko mu bigaragarira amaso nta kintu na kimwe twigeze tubona cyerekana byibura n’ikirenge cy’ababa bahakandagiye wenda ngo tuvuge ko hari abamuzamuye muri icyo giti”.

“Birashoboka ko we ubwe yaba ari we wacyuriye akihambira uwo mugozi, agasohoza umugambi wo kwiyambura ubuzima”.

Undi mugore utuye ruguru yaho yagize ati: “Njye numvise urusaku rw’abantu mbanza gukeka ko barimo bamanura amavoka, mu kwitegereza neza mbona ni abahururiye kureba uwo muntu umanitse mu giti. Twahungabanye, tubyibazaho, duhera mu rujijo rw’impamvu yaba yabiteye cyane ko tutanamuzi ino aha ngaha wenda ngo tube dusobanukiwe uko yari abayeho. Ubwo wenda ababishinzwe bari bugenzure bamenye intandaro yabyo izamenyekane”.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza wagize ati: “Umurambo w’uwo musore wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzumwa. Nta makuru menshi amwerekeyeho aramenyekana uretse ko ibyangombwa byagaragaye hafi y’aho uwo murambo wari uri harimo agakarita ka ATM na Visa Card bigaragaza ko afite imyaka 28, mu mazina ya Habumugisha. Kugeza ubu iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane ibirenzeho”.

Ubuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri mu minsi ishize bwatangarije Kigali Today ko ikibazo cy’abantu biyahura gikomeje kugaragara ndetse kikaba giteye impungenge.

Isesengura ry’ibanze ry’urwego rw’ubuvuzi, rigaragaza ko ahanini uku kwiyahura gufitanye isano n’ubusinzi, ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane mu miryango.

Abenshi mu biyahura biganjemo abari mu kigero cy’urubyiruko, aho bamwe bakoresha uburyo bwo kwimanika mu migozi no kunywa imiti yica udukoko harimo na Tiyoda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka