Musanze: Babiri bafunze bazira gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu kigo cy’ishuri

Umusore w’imyaka 20 n’umugore w’imyaka 27 bafunze bakekwaho kugerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu kigo cy’amashuri Sonrise giherereye mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze.

Aba bafunze ni Kagiraneza Pascal wafatanywe udupfunyika tune tw’urumogi na Dushimiyimana Ange wafatanywe udupfunyika tw’inzoga zitemewe. Aba bakaba bafashwe n’abashinzwe gucunga umutekano w’ikigo, ubwo bagerageza kwinjiramo.

Kagiraneza wakoraga nk’ushinzwe gutekera abanyeshuri, ahakana icyaha n’ubwo adahakana ko yafatanywe utwo dupfunyika mu mufuka we, gusa akemeza ko ari akagambane. Ati: “ndi hano kubera abashinzwe umutekano w’aho dukorera bambeshyeye ngo bamfatanye urumogi kandi bambeshyera”.

Uyu mugore we, yemera icyaha ndetse akanagisabira imbabazi, akavuga ko ari ubwa mbere byari bimubayeho. Ati: “iyo tugiye kwinjira baradusaka cyane, n’ubu sinzi uburyo nemeye kuzanira uwantumye ibi bintu”.

Kugeza ubu ntabwo turabasha kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo Sonrise ngo batubwire niba hari ikindi gihe bahuye n’ikibazo cy’abakozi babo binjiza mu kigo ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’uhagarariye ubujyenzacyaha muri iyi ntara C/Spt Francis Gahima, avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyinjizwa mu mashuri kidasanzwe, bityo abayobozi bakaba bakwiye kurushaho kuba maso.

Ati: “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye bakwiye gushishoza bagashyiramo imbaraga nyinshi cyane ku bakozi babo bakora baturuka hanze, kuko nk’ubu tumaze gufata abantu bashinzwe gutekera abanyeshuri”.

Ingingo ya 549 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, giteganya ibihano birimo igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 3, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 na miliyoni 30 ku muntu uhamwe n’ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka