Musanze: Abagore 19 bahawe ubumenyi bwo kubafasha mu butumwa bw’amahoro

Abagore 19 baba mu buyobozi butandukanye hirya no hino ku isi, bahuriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy/RPA), mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo kuba abayobozi mu butumwa bw’amahoro.

Abagore 19 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi ni bo bitabiriye amahugurwa
Abagore 19 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi ni bo bitabiriye amahugurwa

Ni amahugurwa y’iminsi itanu, yatangiye ku wa Mbere tariki 04 kugera ku itariki 08 Ukuboza 2023, aho abagore bayitabiriye baturutse mu bihugu 17 byo ku migabane itandukanye y’isi.

Ni amahugurwa yiswe “The Women’s Leadership for Peace/ Le Leadership des Femmes pour la Paix”, aho yateguriwe gusa abavuga ururimi rw’Igifaransa binyuze mu Muryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie/OIF), nyuma y’uko amahugurwa yateguriwe abavuga ururimi rw’Icyongereza yakozwe muri 2022.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, ni we wayafunguye ku mugaragaro, ayo mahugurwa akaba aje gufasha abagore kujya mu myanya y’ubuyobozi mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro, nk’intego ONU ishyize imbere, nk’uko Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yabitangarije Kigali Today.

Col (Rtd) Jill Rutaremara Umuyobozi wa RPA
Col (Rtd) Jill Rutaremara Umuyobozi wa RPA

Yagize ati “Ikintu cyo kwita ku bagore ni ikintu ONU ishyize imbere kimwe n’uko ibihugu bigishyira imbere, ariko kandi ibyo ntibihagije, ubu noneho hari ikintu cy’uko abagore bagomba no kujya mu myanya yo hejuru mu buyobozi, mu bijyanye no kujya mu butumwa bw’amahoro, ni yo mpamvu aba bari ahangaha”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu aha harimo na ba Ambasaderi bashobora kujya muri iyo myanya, ni imyanya iri hejuru bamwe basanganywe, ariko hano barahabwa ibijyanye na Leadership mu buyobozi. Amahugurwa y’umwaka ushize yari yibanze ku bavuga Icyongereza mu gihe aya mahugurwa yo yibanda ku bavuga Igifaransa”.

Uwo muyobozi yavuze ko abo baje guhugurwa basanzwe bahuriye mu rubuga baganiriramo ruba muri ONU rwitwa Senior Women Talent Pipeline (SWTP), rubafasha guhanahana ibitekerezo biyungura ubumenyi n’ubunararibonye bubongerera ubushobozi bwo kuba abayobozi bo hejuru mu butumwa bw’amahoro.

Batangiriye ku mikoro ngiro
Batangiriye ku mikoro ngiro

Abitabiriye ayo mahugurwa baremeza ko bayitezeho ubumenyi bubafasha kuzamura urwego rwabo rw’ubuyobozi, mu kurushaho kubungabunga neza amahoro.

Umunya-Djibuti, Hawa YOUSSOUF waje aturutse mu gihugu cya Mali, yagize ati “Icyo ntegereje muri aya mahugurwa ajyanye n’ubuyobozi, ni ukwigira hamwe na bagenzi banjye b’abagore baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi, tureba uburyo umugore yakora neza akazi k’ubuyobozi mu butumwa bw’amahoro, akanoza neza izo nshingano, dore ko na ONU ihora yifuza ko abagore bagaragara mu buyobozi”.

Yvonne Helle waturutse mu Buhorandi
Yvonne Helle waturutse mu Buhorandi

Mugenzi we witwa Yvonne Helle waturutse mu Buhorandi, ati “Ni iby’agaciro gutekereza ku bagore, tugategurirwa amahugurwa atwubakamo kuba abayobozi mu butumwa bwo kurinda amahoro, twiteguye gukemura ibibazo bitandukanye binyuze mu bumenyi tuzagenda twungukira muri aya mahugurwa”.

Mu ijambo rye, Minisiriri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yagarutse ku kamaro k’umugore mu buyobozi, yifashisha urugero rujyanye n’uburyo u Rwanda rwakataje mu guteza imbere uburinganire hagati y’umugore n’umugabo mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, zirimo Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko.

Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Minisitiri Uwamariya, yasabye abo bagore bitabiriye amahugurwa gukurikira neza ayo mahugurwa, nk’umuti w’ikibazo gitsikamira abagore, mu nshingano z’ubuyobozi mu butumwa bw’amahoro, abibutsa ko kumenya kuvuga neza ururimi rw’Igifaransa ari inyongera mu bizabafasha mu nshingano bazahabwa mu butumwa bwa ONU, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahugurwa basangira ubunararibonye mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubumenyi.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na RPA, OIF, imiryango ihuriye muri ONU ari yo UNITAR na SWTP, aho yitabiriwe n’abagore 19 baturutse mu bihugu 17 ari byo Burundi, Canada, Cameroon, Chad, Congo Brazzaville, Colombia, Georgia, Israёl, Lebanon, Mali, Mauritania, u Buholande, u Busuwisi, Tunisia, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka