“Muri rusange umutekano mu gihugu uhagaze neza” - Minisitiri Musoni

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, aratangaza ko n’ubwo mu gihugu hamaze iminsi hagaragara ibikorwa bibangamiye umutekano nk’inkongi z’umuriro n’ubwicanyi mu miryango nta gikuba kiracika kugeza ubu, ku buryo umuntu yakwemeza ko nta mutekano uhari.

Ibi Minisitiri Musoni atangaza ko umutekano wa mbere ureberwa mu mibereho myiza y’abaturage, nk’uko yabitangarije abaminisitiri barebwa n’iki kibazo bahuriye ku kicaro cya Minisiteri y’Ingabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013.

Abaminisitiri bitabiriye iyi nama yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibibazo bitandukanye bibangamira umutekano bishire, yari yitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Umutekano, Sheick Musa Fazil Harelimana.

Minisitiri Musoni yemeza ko kugeza ubu umutekano w'igihugu uhagaze neza, n'ubwo hagiye hagaragara ibibazo biwuhungabanya.
Minisitiri Musoni yemeza ko kugeza ubu umutekano w’igihugu uhagaze neza, n’ubwo hagiye hagaragara ibibazo biwuhungabanya.

Iyi nama yagombaga no kugaruka ku cyakorwa kugira ngo umutekano urushe kuba mwiza, urusheho kuba inkingi y’imiyoborere myiza, iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abakuru b’inzego z’umutekano, abakuru b’Intara n’umujyi wa Kigali.

Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo kwimura abaturage batuye ahantu hahanamye( High risk zone), ikibazo cy’ubwicanyi bugaragara muri iyi minsi bwiganjemo ubukorwa n’abashakanye, abavandimwe n’abaturanyi bapfa amakimbirane y’imitungo, urugomo, byose bigasemburwa n’ibiyobyabwenge n’ibisindisha byiganjemo inzoga z’inkorano. biri mu bibazo byibanzweho.

Inama yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru bafite umutekano mu nshingano zabo.
Inama yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru bafite umutekano mu nshingano zabo.

Muri iyi nama kandi hanunguranywe ibitekerezo ku ngamba zo gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro yibasira inyubako, zigatwara ubuzima bw’abantu zikanangiza n’imitungo.

Kuri izo ngingo inama yasabye abari mu nama kongera ingufu mu ngamba zisanzweho harimo uruhare rw’abaturage mu kwibungabungira umutekano, kuba ijisho ry’umuturanyi, gutangira amakuru igihe mu buyobozi no ku nzego z’umutekano, kwamagana abakwirakwiza ibihuha biganjemo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abafitiye ishyari u Rwanda n’ubuyobozi ku ntambwe u Rwanda rugezeho mu miyoborere myiza.

Inama yongeye kwibutsa ko n’ubwo hagiye kwongererwa ingufu inzego zishinzwe gutabara no kuzimya imiriro, bakwiye gukurikiza inama bagirwa zigamije kuzikumira.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka