Muhanga: Umugabo yishe abantu batatu ubwo yageragezaga kwivugana umukuru w’umudugudu

Umugabo witwa Yohani Uwihoreye utuye mu mudugudu wa Mututu mu murenge wa Nyarusange arashinjwa kwica abantu batatu ubwo yashakaga kwivugana umukuru w’umudugudu wamutanzeho amakuru avuga ko yatemye ibiti ku buryo butemewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange atangaza ko ubu bwicanyi bwakozwe mu masaha ya saa sita z’ijoro rya tariki 28/05/2013 ubwo Uwihoreye yabanzaga kurwana na Rugaragaza John na Habiyaremye Emmanuel aho banyweraga inzoga mu kabari.

Mu cyumweru uyu mugabo yari yahamijwe icyaha cyo gutema ishyamba rya Leta atabifitiye uburenganzira bigatuma acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 50. Ngo yahise yishyiramo umukuru w’umudugudu kuko ariwe wamutanze ku murenge.

Icyaje kugaragara ngo ni uko ubwo Uwihoreye yicaga aba bagabo ngo yaje ashaka kwica umukuru w’umudugudu, aba bandi baza kubigenderamo.

Avuga ko abaturage batabaye Uwihoreye abonye mu batabaye hajemo umuyobozi w’umudugudu yiruka ajya kuzana umuhoro mu rugo ngo amuteme. Akomeza avuga ko mu kwirukankana umuyobozi w’umudugudu yahuye na Rugaragaza amutema agirango ni umuyobozi w’umudugudu.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyarusange avuga ko nyuma yo kubura uwo yashakaga, Uwihoreye yagarutse kureba abo barwanaga bari basinze abasanga mu cyobo baguyemo ubwo barwanaga abatemeramo kugeza bapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Supt Gashagaza Hubert, yatangaje ko nta kindi abo bagabo bapfaga n’uwabishe. Avuga ko nyuma yo kumuta muri yombi barimo kumutegurira dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko Uwihoreye azakurukiranwa ku cyaha cyo kwica abantu batatu abigambiriye mu gihe icyaha cyaba kimuhamye akazahanishwa ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Kuri ubu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange atangaza ko ubu barimo gukoresha inama y’umutekano mu mudugudu wa Mututu ayo mahano yabereyemo no kunga imiryango yabuze ababo n’iy’uwabiciye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo avuga ko nyuma y’ibyabaye bafashe ingamba zo gukaza ubukangurambaga no gucunga umutekano. Avuga kandi ko buri Munyarwanda yagombye kumenya ko kwihanira bihanwa n’amategeko.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

njye simbyumva ukuntu uwo mugizi wa nabi yaba agihumeka umwuka wabazima kandi yarakoze amahano nkayo. ni mumukorere nkibyo yakoreye abo banyakwigendera ntakabuza maze bihe isomo abandi nkawe

amza yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

njye simbyumva ukuntu uwo mugizi wa nabi yaba agihumeka umwuka wabazima kandi yarakoze amahano nkayo. ni mumukorere nkibyo yakoreye abo banyakwigendera ntakabuza maze bihe isomo abandi nkawe

amza yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ahhh!nimufunge nabwiricyi ikimbabaza nuko mutuzamurira imisoro ngo muratunga abo bicanyi muri gereza.cyokora noneho ndabona abarwanya leta bo bazabona ibyo bavuga kdi bifite ishingiro kdi babone abayoboke.gusa byo leta nidafata ingamba zikomeye umuntu azajya agutereta niwanga akwice.nukwihangana kubabuze ababo.RIP brothers&mothers

RITHA yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ahhh!nimufunge nabwiricyi ikimbabaza nuko mutuzamurira imisoro ngo muratunga abo bicanyi muri gereza.cyokora noneho ndabona abarwanya leta bo bazabona ibyo bavuga kdi bifite ishingiro kdi babone abayoboke.gusa byo leta nidafata ingamba zikomeye umuntu azajya agutereta niwanga akwice.nukwihangana kubabuze ababo.RIP brothers&mothers

RITHA yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ni denger. ubu bwicanyi bwatewe n’uburere bubi bwaranze Abanyarwanda mu myaka yashize. Dukwiye guharanira ko ababyiruka bakurana umuco w’urukundo no kubahiriza amategeko.

theo yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

nakumiro pe njyembona kwicyana byarafashwe nkaho aramarushanwa byaba byiza musubijeho ibihano bikwiye

shendo yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

birakabije?

rukundo erick yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

ubu bwicanyi bumaze gufata indi intera kuko nsigaye numva umuntu yica atema abandi hafi yaburi munsi?

Mbona hakwiye guhindurwa uburyo bwo guhana aba bicanyi kuko basa naho badatinya igihano kuruta kwikiza uwo bahuje ubumuntu

NYIRISHEMA yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka