Mu Rwanda harabera inama yiga ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera

Ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangiye inama y’iminsi ibiri yiga ku Mahoro, Umutekano n’Ubutabera (Symposium on Peace, Security and Justice).

Minisitiri w'Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel
Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel

Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, washimiye Ishuri Rikuru rya Polisi ryateguye iyo nama ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyo nama yitezweho ubumenyi buzafasha inzego z’ubutabera, mu kunoza ingamba zo kubaka amahoro n’umutekano birambye muri Afurika.

Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubutabera bugamije amahoro n’umutekano birambye muri Afurika”, ibaye ku nshuro ya 10, aho itegurwa by’umwihariko nk’isomo rifasha Abapolisi bakuru 35 baturutse mu bihugu icumi byo muri Afurika, mu mwaka baba bamaze bakarishya ubumenyi muri iryo shuri, nk’uko Umuyobozi waryo CP Rafiki Mujiji yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Symposium ni inama cyangwa ihuriro rifasha aba banyeshuri bagiye kurangiza, ni nk’urubuga ruhuza abantu bafite ubumenyi butandukanye mu gihugu no hanze y’igihugu, abashakashatsi, abarimu, aho tubazana kugira ngo bahure n’abanyeshuri batababwira ubumenyi twiga, ubu dusoma mu bitabo, ahubwo bakiga ubuzima bwo hanze”.

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji

Arongera ati “Biga ibijyanye n’uburyo inzego za Polisi zikora, inzego z’ubutabera zikora, mu bijyanye n’uburyo inzego z’umutekano muri rusange zikora, ni ho bahura bakaganirizwa ubuzima busanzwe, bakabaza ibibazo, bagahuza n’ubumenyi baba bamaze iminsi bahabwa n’abarimu mu ishuri”.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku butabera muri Afurika, aho abitabiriye iyo nama banyuzwe n’uburyo urukiko Gacaca rwagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bari bavuye mu bibazo by’ingutu batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Batangariye uburyo Gacaca yaciye imanza nyinshi mu gihe gito, ndetse bashima na gahunda y’igihugu y’abunzi, mu kiganiro cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable.

Ni abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Ni abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Ni inama yashimishije abo banyeshuri biga muri Polisi y’u Rwanda, aho bizera ko bazunguka byinshi byunganira ubumenyi bamaze umwaka bahaha mu Ishuri rikuru rya Polisi.

SSP Emmanuel Ndahiro wo muri Polisi y’u Rwanda witabiriye iyi nama, yagize ati “Ibi biganiro bidufasha guhuza amasomo tuba twarize no kuyashyira mu ngiro, hagaragara impamvu shingiro z’umutekano, amahoro n’ubutabera bigamije amahoro arambye kuri uyu mugabane wacu. Iyo rero turi kuri aya mahugurwa yo ku rwego rw’ubuyobozi bidufasha gusubiza amaso inyuma duhuza ibyo twize tunabishyira mu ngiro”.

Mugenzi we witwa SSP Cecilia MTAKULE wo mu gihugu cya Malawi, we yagize ati “Twe nk’abanyeshuri twishimira ibiganiro nk’ibi bivuga ku butabera bidufasha mu kugira ibyo duhindura mu bumenyi dufite, tuvuge nk’u Rwanda rwakoresheje uburyo butandukanye bushoboka bwose ruhuza Abanyarwanda bari bavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwanya wo gutekereza tugana urugendo rw’imiyoborere ikwiye, kuri twe ibi biganiro ni umwanya dukwiye kubyaza umusaruro”.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke zinyuranye ndetse n’abayobozi barimo abagize inzego z’umutekano, abo mu nzego nkuru za Leta barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, abiga muri African Leadership University n’abiga mu ishuri ry’Amategeko (School of Law).

Abo banyeshuri bagize icyiciro cya 11 (intake) cy’abize muri iryo shuri rikuru rya Polisi, iyo basoje amasomo, bahabwa impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s), ijyanye no gukumira amakimbirane no kuyarwanya, bakabona na Advanced Diploma ijyanye n’imiyoborere, ariko ubwo bumenyi bugashingira ku bwa Gipolisi.

Muri abo banyeshuri u Rwanda rufitemo 23 barimo Abapolisi 17, babiri bo mu rwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), babiri bo muri RIB, babiri bo mu rwego rw’Iperereza (NSS) mu gihe 12 baturuka mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Tanzania na Afurika y’Epfo.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga na we yari ahari
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga na we yari ahari
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, na we ari mu bitabiriye iyi nama
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, na we ari mu bitabiriye iyi nama
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iyo nama
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iyo nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva isi yabaho,abantu bashaka AMAHORO,nyamara ahubwo ugasanga ku isi hali intambara nyinshi.Ndetse ibihugu 9 bifite atomic bombs zarimbura isi mu kanya gato,umunsi bazirwanishije.Ni iki kizazana amahoro ku isi?Nkuko ijambo ry’imana rivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika itwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nyuma yaho,isi izagira amahoro nyakuli,ituwe n’abantu bakundana gusa.

butera yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka