M23 ikomeje gusatira Umujyi wa Sake

Abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Sake nyuma yo gufata agace ka Karenga kari ku birometero 8 uvuye mu mujyi wa Sake uri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma ufatwa nk’umujyi mukuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abarwanyi ba M23 barimo kwegera umujyi wa Sake
Abarwanyi ba M23 barimo kwegera umujyi wa Sake

Tariki 21 Ugushyingo 2023, inyeshyamba za M23 zongeye gusatira umujyi wa Sake urimo ibirindiro by’ingabo z’Abarundi zivugwa gufasha ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai, FDLR, n’urubyiruko rwibumbiye muri Wazalendo mu mirwano bahanganyemo na M23.

Umuhanda Kitshanga-Sake ubu nturi nyabagendwa kubera imirwano, kandi ukaba uyobowe n’abarwanyi ba M23.

Umujyi wa Goma ukomeje kujya mu kaga ko kubura ibiribwa mu gihe umuhanda wa Kitshanga ufunze ndetse n’ingabo za Leta ziri Kanyarucinya zigahagarika ibiribwa biva mu bice biyoborwa na M23 zitinya ko ishobora kubinjirana.

Tariki 19 Ugushyingo 2023 mu masaha ya saa sita nibwo i Karenga humvikanye amasasu menshi arimo imbunda zikomeye n’izoroheje bituma impunzi nyinshi zihungira ahitwa Kingi, Lupango na Luhonga berekeza mu mujyi wa Sake.

Abarwanyi ba M23 nyuma yo gufata Karenga biracyekwa ko bashobora gukomeza gufata ibindi bice bisatira umujyi wa Sake uri ku birometero bikeya winjira mu mujyi wa Goma, bikaba byarushaho kugira ingaruka ku batuye umujyi wa Goma utuyemo miliyoni ebyiri z’abaturage.

Ingabo za FARDC zirabarizwa mu misozi ya Luhonga ku birometero 7 uvuye mu mujyi wa Sake, ndetse ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zikaba zitegereje kurinda umujyi wa Sake.

Cyakora umujyi wa Kitshanga wari warafashwe n’abarwanyi ba M23 wongere kugabwaho ibitero nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa.

Abinyujijwe ku rubuga X,yavuze ko mu masaha yo mu rukerera ingabo za Congo n’imitwe bafatanyije bateye abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Kitshanga, ibindi bitero bigabwa muri Kirolirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka