Kirehe: Yakubiswe intebe mu mutwe ahita yitaba Imana

Munyemana Jean Claude w’imyaka 23 yitabye Imana ahagana saa saba z’amanywa tariki 01/06/2013 azize intebe yakubiswe mu mutwe kuwa gatanu tariki 31/05/2013 ubwo yari mu mudugudu wa Muganza ho mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina.

Iyo ntebe Munyemana yayikubiswe na n’uwitwa Ndereyimana Jean Pierre ufite imyaka 19 afatanije na Twiringiyina bakunze kwita Okapi bitewe n’urugomo rw’aba basore kuko nta kindi bapfaga; ; nk’uko umuyobozi w’Akagari ka Rugarama, Nshimiyimana Yves, abitangaza.

Uyu musore akimara gukubitwa intebe mu mutwe yajyanjywe ku bitaro bya Kirehe ariko ahita yitaba Imana.

Umuyobozi w’Akagari ka Rugarama aributsa abaturage kwirinda urugomo kuko arirwo ntandaro y’urupfu rw’uyu musore.

Aba basore bafatanije kukubita Munyemana intebe mu mutwe bikamuviramo gupfa bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahaa ahaa . birababaje kwicumuntu imana .imwakire mubayo abo basore.mubakanire,urubakwiye.

Mbarubukeye Faustin yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka